Mu karasisi k’ibihugu byitabiriye, abahagarariye u Rwanda baserutse bitwaje ibendera ry’igihugu, bambaye imyambaro igaragaza umuco w’u Rwanda, mu muhango waranzwe n’umuziki, imbyino n’ibindi bihangano bigaragaza umuco wa Sénégal n’uwa Afurika muri rusange.
Buri Komite Olempike y’igihugu yari yemerewe guhitamo umukinnyi w’umukobwa n’uw’umuhungu bafatanya gutwara ibendera ry’igihugu cyabo muri uyu muhango. Iry’u Rwanda ryari rifitwe na Murenzi Sheja Kean na Akimana Donatha.
Perezida Paul Kagame yari mu banyacyubahiro bitabiriye uyu muhango, aho yari kumwe na Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, Perezida wa Komite Olempike Mpuzamahanga, Kirsty Coventry n’abandi bayobozi batandukanye.
Perezida Faye ni we watangaje ku mugaragaro ko Imikino Olempike y’Urubyiruko ya Dakar 2026 itangiye, mbere y’uko urumuri Olempike rucanwa, nyuma y’urugendo rwari rumaze kurunyuza mu bice bitandukanye bya Sénégal.
Ibirori byo gufungura aya marushanwa byitabiriwe n’abahanzi n’ababyinnyi barenga 1100, mu gitaramo cyagaragaje amateka, umuco n’icyerekezo cya Afurika.
Harimo imbyino gakondo, ingoma, umukino gakondo wo gukirana wo muri Sénégal ndetse n’umuziki wa kizungu ugezweho. Abahanzi barimo Baaba Maal, Kiné Lam na Daara J Family bo muri Sénégal, Sona Jobarteh wo muri Gambia ndetse na IB Quake wo muri Nigeria bari mu basusurukije abitabiriye ibi birori. Umunyarwenya wamamaye ku mbuga nkoranyambaga, Khaby Lame, na we yagaragaye muri uyu muhango.
Perezida wa Komite Olempike Mpuzamahanga, Kirsty Coventry, yavuze ko ari iby’agaciro kuba Afurika igeze ku munsi yari imaze igihe itegereje wo kwakira igikorwa cya Olempike ku nshuro ya mbere.
Imikino ya Dakar 2026 yitabiriwe n’abakinnyi bagera ku 2700 baturutse muri Komite Olempike z’Ibihugu 204, biyongeraho Ikipe y’Impunzi y’Urubyiruko. Bazahatana mu mikino 25, mu byiciro 153 bizatangwamo imidali, kuva ku wa 31 Ukwakira kugeza ku wa 13 Ugushyingo 2026.
U Rwanda ruhagarariwe n’abakinnyi icyenda
U Rwanda rwitabiriye Dakar 2026 ruhagarariwe n’abakinnyi icyenda bazahatana mu mikino itanu ari yo koga, gusiganwa ku magare, Imikino Ngororamubiri, Taekwondo na Kung Fu Wushu.
Mu koga hari Murenzi Sheja Kean, Ntwali Jayden, Kalisa Keza na Mugabo Aragsan Liban, mu gihe Akimana Donatha na Shema Emmanuel bazahatana mu gusiganwa ku magare.
Abizera Sonia Eli-Elohe azahatana muri metero 400 mu mikino ngororamubiri, Uwamahoro Françoise ahagararire u Rwanda muri Taekwondo y’abagore mu batarengeje ibilo 49, naho Mugisha François ahatane muri Kung Fu Wushu.
Aba bakinnyi bageze muri Sénégal ku wa 27 Ukwakira nyuma y’imyiteguro yari imaze igihe, yarimo imyiherero ndetse no kwitabira amarushanwa yo ku rwego rw’akarere, Afurika n’andi mpuzamahanga.
Amarushanwa y’u Rwanda yatangiye kuri iki Cyumweru, tariki ya 1 Ugushyingo, mu koga, mu gihe Mugisha François azakina muri Kung Fu Wushu ku wa 3 Ugushyingo. Abandi bazahagararira u Rwanda mu mikino ngororamubiri, gusiganwa ku magare na Taekwondo bazahatana mu minsi izakurikiraho.
Imikino Olempike y’Urubyiruko yatangiye gukinwa mu 2010 ubwo yakirwaga na Singapore, ikurikirwa na Nanjing mu 2014 na Buenos Aires mu 2018. Dakar 2026 ni iya kane, nyuma y’uko yari iteganyijwe kuba mu 2022 ariko ikimurirwa mu 2026 kubera ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.
