Ibi biteganywa n’ingingo ya 84 y’Iteka rya Minisitiri ryo ku wa 29 Ukwakira 2026 ryerekeye uburyo bw’imicungire y’imari n’umutungo bya Leta. Ryatangajwe mu Igazeti ya Leta idasanzwe yo ku wa 30 Ukwakira 2026,.
Iyo ngingo igira iti “Ibihombo cyangwa ibyangijwe by’urwego rwa Leta kubera igikorwa cyakozwe n’umukozi cyangwa icyo yanze gukora byishyurwa na we.”
Iteka rigaragaza ko inshingano yo kwishyura ishobora guturuka ku gikorwa umukozi yakoze cyangwa ku cyo atakoze, bigatera urwego akorera igihombo.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe gucunga imari n’umutungo bya Leta ni we umenyesha mu nyandiko umukozi wishyuzwa, akamugaragariza umubare w’amafaranga ahwanye n’igihombo cyangwa ibyo yangije, akamusaba kuyishyura.
Nubwo hateganywa iminsi itarenze 30, iteka rinemerera umukozi kwishyura mu byiciro bikwiye. Iyo atubahirije ibyo yasabwe, ikibazo gishyikirizwa urwego rw’ubutabera rubifitiye ububasha.
Mbere yo gufata icyemezo ku gihombo cyagizwemo uruhare n’umukozi, umuyobozi ushinzwe gucunga imari n’umutungo asabwa kubanza gusaba ibitekerezo by’umujyanama mu by’amategeko w’urwego.
Ingingo ya 85 iteganya kandi ko igihombo cy’amafaranga cyangwa umutungo bya Leta gikorerwa iperereza ryuzuye, abakozi bose b’urwego bireba bagafatanya mu kurikora.
Iyo hari ibimenyetso bishobora kugaragaza igikorwa kigize icyaha, urwego rwa Leta rukora ubugenzuzi bw’ibanze bwo kureba niba hari ishingiro ryo kubimenyesha urwego rushinzwe ubugenzacyaha.
Umukozi wa Leta na we afite inshingano yo gutanga amakuru ku gihombo yamenye cyangwa akeka ko cyabaye. Agomba kubimenyesha bidatinze umuyobozi umukuriye mu kazi, agaha kopi ushinzwe imicungire y’umutungo n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe gucunga imari n’umutungo.
Uwo muyobozi asabwa no kumenyesha abakozi inshingano yabo yo kugaragaza ibihombo bamenye ko byabaye ku mutungo w’urwego bakorera.
Iteka riteganya n’uburyo bwo gufata ibyemezo ku bihombo byaturutse ku mpamvu zitashoboraga kwirindwa. Bishobora gusibwa mu bitabo by’icungamutungo, ariko bikabanza kwemezwa n’umuyobozi w’urwego rw’ubutegetsi bwite bwa Leta cyangwa ubuyobozi bwa Komite Nyobozi iyo bireba urwego rwegerejwe abaturage, Umubaruramari Mukuru agahabwa kopi.
Mu rwego rwo gukumira ibihombo, ingingo ya 74 isaba ko buri mutungo uramba ugenerwa umukozi ushinzwe by’ibanze imikoreshereze yawo. Amazina y’abawufite n’aho uherereye bigomba kubikwa mu buryo bw’ikoranabuhanga bukoreshwa mu micungire y’imari n’umutungo bya Leta.
Hateganywa kandi igenzura ry’imitungo aho iherereye nibura rimwe mu mwaka, hakarebwa niba ihuye n’iyanditswe mu bitabo by’icungamutungo.
Ingingo ya 83 na yo isaba ubwishingizi bw’imitungo iramba ya Leta. Ku mitungo itimukanwa, amasezerano agomba kwishingira ibihombo byaterwa n’inkongi, imitingito n’imyuzure. Ku mitungo yimukanwa iramba, agomba kwishingira nibura inkongi, ubujura n’imyuzure.


