Umuhanzikazi Butera Knowless yagiriye inama abakobwa bari guca mu bihe bitoroshye ku mbuga nkoranyambaga, abasaba kumenya intego zabo, kwihangana no kudacika intege mu gihe bahuye n’ibibazo by’ubuzima.

Ibi yabivuze mu kiganiro yagiranye na InyaRwandaTV, ubwo yari amaze gutaramira mu gitaramo ‘Improper Access’ cyabereye muri Camp Kigali mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 31 Ukwakira 2026.

Iki gitaramo cyahurije hamwe abahanzi b’abagore n’aba-DJ b’abakobwa, bagaragaza impano zabo mu muziki no mu kuvanga indirimbo.

Knowless yabajijwe inama yagira abakobwa bari guca mu bihe bitoroshye, hashingiwe ku kuba na we yaranyuze mu bihe bitandukanye kandi bitoroshye mu rugendo rwe rw’ubuzima n’umuziki.

Yavuze ko icy’ingenzi ari ukwibuka ko ibihe bigoye bidahoraho, kandi ko umuntu akwiye kubanza kumenya aho ahagaze n’icyo agamije kugeraho.

Yagize ati: “Icy’ibanze ni ubuhamya, kandi turacyahagararanye hano namwe. Bivuze ko ibintu byose biraza ariko bikagira igihe bikagenda. Ikintu cya mbere ni ukumenya ngo uhagaze he, uhagaze ute?”

Yavuze ko guhura n’ibibazo atari ibintu byoroshye, cyane cyane iyo umuntu ari mu bihe by’ubuzima bitamworoheye.

Yongeyeho ko nubwo abantu bashobora kugusaba kwihangana, bidahita bituma ibibazo birangira ako kanya.

Yasobanuye ko umuntu akwiye kwiha umwanya wo gutekereza ku bibazo ahura na byo, kumenya uko yabikemura no kwitoza gutuza mu gihe ibintu bitagenze uko abyifuza.

Yagize ati: “Ntabwo ari ibintu byiza gushimishwa n’ibitagenda neza. Ibibazo iyo bigeze ku muntu birababaza. Ariko iyo bakubwira ngo ihangane, ntibihita biba. Gahoro gahoro urabicamo, ukamenya uko uzakemura ibibazo, ukamenya no gutuza.”

Uyu muhanzikazi yashimangiye ko kumenya intego umuntu afite ari ingenzi, kuko bimufasha gukomeza urugendo rwe nubwo yaba ahuye n’imbogamizi.

Mu gitaramo cya ‘Improper Access’, Knowless yanagarutse ku ndirimbo ye ‘Sinzakwibagirwa’, avuga ko ari imwe mu ndirimbo zifite igisobanuro gikomeye mu rugendo rwe rw’umuziki.

Yasobanuye ko iyi ndirimbo yayiririmbye yongeye kumva amarangamutima menshi, bitewe n’uburyo ifitanye isano n’igihe yatangiraga gukorana na Kina Music.

Ati: “Ni indirimbo y’ibihe byose. Naherukaga kuyikoraho kera, nayiririmbye numva amarangamutima arazamutse. Ni yo ndirimbo twatangiriyeho muri Kina Music.”

Yavuze ko iyi ndirimbo ishobora kwibutsa abantu batandukanye n’abo bakundaga batakiri kumwe na bo, yaba inshuti cyangwa abandi bantu bagize uruhare rukomeye mu buzima bwabo.

Yongeyeho ko na we imukora ku mutima kubera abantu yabuze, barimo ababyeyi be.

Ati: “Kuri njyewe inkora ku mutima. Abantu babuze abantu benshi batandukanye. Njyewe yankozeho kubera ababyeyi banjye.”

Ubutumwa Knowless yatanze bwibutsa abakobwa n’abandi bose bahura n’ibihe bitoroshye ko ari ngombwa kudatakaza icyizere, kumenya intego zabo no gukomeza gushaka ibisubizo by’ibibazo bahura na byo.

 

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE