Umukinnyi w’Umunyarwanda, Ruboneka Jean Bosco, yatangiye urugendo rwe muri Al Tahadi SC yo muri Libya yitwara neza, atsinda igitego anatanga umupira wavuyemo ikindi mu mukino iyi kipe yanganyijemo na Union Military SC ibitego 3-3.

Uyu mukinnyi ukina hagati mu kibuga yagaragaje ko ashobora kugira uruhare rukomeye mu mikino ya Al Tahadi SC, nyuma yo kuyisinyira no gukina umukino we wa mbere, akayifasha kwishyura ibitego bitatu yari yatsinzwe mu gice cya mbere mu ijoro ryo ku wa kabiri.

Al Tahadi SC yari yagiye kuruhuka itsinzwe ibitego 3-0, ariko yagarutse mu gice cya kabiri ikora ibishoboka byose kugira ngo yishyure. Daouda Toure ni we watangiye kuyifasha kugaruka mu mukino ku gitego yatsinze ku mupira yahawe na Ruboneka Jean Bosco, mbere y’uko Islam Al-Ghennai na Ruboneka na bo batsinda ibitego byatumye amakipe yombi anganya.

Ruboneka Jean Bosco ni we watsinze igitego cya gatatu cya Al Tahadi SC ku munota wa 73, ayifasha kwishyura ibitego byose yari yatsinzwe, umukino urangira ari ibitego 3-3. Ibi byatumye atangira neza mu ikipe nshya, agaragaza ko ashobora kuyifasha mu mikino iri imbere nyuma yo gusoza amasezerano yari afitanye na APR FC.

Ku ruhande rwa Union Military SC, ibitego byatsinzwe na Zakaria Mansouri, Anas Al-Misrati na Amjad Ben Abdi, ariko ntibyari bihagije kugira ngo iyi kipe ibone amanota atatu.

Nyuma yo gutsinda igitego, Ruboneka Jean Bosco yagaragaje amagambo yo muri Bibiliya, mu gitabo cya Yesaya 50:7, agira ati “Kuko Umwami Imana izantabara, ni cyo gituma ntamwara; ni cyo gitumye nkomera mu maso hanjye hakamera nk’urutare, kandi nzi yuko ntazakorwa n’isoni.”

Aya magambo agaragaza icyizere n’ubutwari, mu gihe Ruboneka atangiye urugendo rushya rw’umupira w’amaguru muri Libya, aho azaba aharanira gukomeza kwitwara neza no gufasha Al Tahadi SC kubona umusaruro mwiza ndetse akongea kugaruka mu Mavubi.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE