Ubuyobozi bw’o mu Murenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi bufatanyije n’abaturage bwamennye litiro 90 za Kanyanga zafashwe mu ijoro ryo ku wa 26 Ukwakira 2026, zafatiwe mu Midugudu itandukanye yo muri uyu Murenge.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yongeye kwibutsa abatuge kwirinda ibiyobyabwenge n’ingaruka zabyo kubera ko bigira uruhare mu bibazo byibasira umuryango nyarwanda

Yagize ati “Benshi muri mwe mufite abagabo cyangwa inshuti zanyu zifunze bazira Kanyanga n’ ibyaha bifitanye isano nabyo. Mwibemerera bishora muri ibyo byaha kuko byabagizeho ingaruka zo gufungwa Kandi zigera no kumiryango y’abo n’igihugu.”

Yibikije ko usibye kuba Kanyanga ifatwa nk’icyaha cy’ibiyobyabwenge, inagira uruhare mu guhungabanya imibanire y’abantu bitewe n’isindwe rya bamwe mu bagize sosiyete yacu.

Umuvuguziwi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru CIP Ignace Amajyaruguru we yagaragariej abaturage ko benshi mu bari mu murongo utukura w’imirire mibi bakunze kuba abo bakomokaho baba ari abasinzi ba Kanyanga.

CIP Ignace Ngirabakunzi yavuze ko Polisi yahagurikiye ibikorwa byo kurwanya ibiyobwabyabwenge byinjizwa mu gihugu biciye mu nzira zitemewe hagamijwe kurinda abaturage badashaka kumva no kwemera ingaruka zabyo.

Ati “Hari abaturage badashaka kwemera ingaruka zo kunywa Kanyanga n’ibindi bihumanya uwabinyoye, abo nibo tugomba kurinda kandi ibyo byose bishobora kubahutaza tukabikumirira hafi n’imipaka.”

Yavuze ko abatuye mu Turere twa Burera na Gicumbi bazakomeza gukangurirwa kugira uruhare mu mutekano no kwirinda ibyaha by’umwihariko ibifitanye isano n’ibiyobyabwenge kubera ko aribyo ntandaro y’ibindi byaha bikigaragara muri utwo turere.

Ati “Kwigisha bizahoraho ndetse uwanze kwanga kumva, afatwe abihanirwe ariko azi neza icyo azira. Icyo abantu bakwiye kumenya n’uko ikirebana n’ibiyobyabwenge kitazihanganirwa na gato.”

Mu gihe cy’amezi atatu ashize ibikorwa nya Polisi byo kurwanya ibiyobyabwenge by’umwihariko kanyanga ku bufatanye n’izindi nzego, hamenywe litiro zisanga ibihumbi 40 za Kanyanga, Moto n’amagare 200 bifitwa mu gutunda no gukwirakwiza icyo kiyobyabwenge mu gihe ababarirwa mu magana nabo bafashwe kugira ngo bakurikiranwe uruhare mu gukoresha, gukwirakwiza no gucuruza Kanyanga mu bice bitandukanye mu Ntara y’amajyaruguru.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE