Col Étienne Citegetse uyobora Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda mu Burundi (PSR) yajyanywe muri gereza nyuma y’iminsi abazwa n’urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza (SNR) ku birebana na ruswa mu itangwa ry’impushya zo gutwara ibinyabiziga.
Col Citegetse yafatiwe i Bujumbura tariki ya 23 Ukwakira 2026, hamwe n’abandi bapolisi bagera kuri bane bakorera muri PSR.
Nyuma yo kumara iminsi ibiri muri kasho ya SNR, ngo Col Citegetse yabanje gusubizwa kuri PSR kugira ngo atange inshingano yari afite, mbere yo kujyanwa muri gereza itaramenyekana tariki ya 25 Ukwakira.
Jean Marie Kabura wamusimbuye ku buyobozi bwa PSR na we bivugwa ko yahamagajwe akanabazwa na SNR, ariko ntibiramenyekana niba hari icyemezo uru rwego rw’iperereza rwamufatiye.
Ibi bibaye nyuma y’uko muri Kanama 2026, Polisi y’u Burundi yongeye gutangira gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga z’ikoranabuhanga, nyuma y’imyaka irenga ibiri byari byarahagaze.
Kugeza ubu, Polisi y’u Burundi ntiratanga ibisobanuro kuri iyi dosiye.

