Rutahizamu wa Zamalek SC, Nasser Mansi Desouky El-Sayed, yafatiwe ibihano n’ikipe ye nyuma yo gukuramo umwambaro wayo akawukubita hasi ubwo yishimiraga igitego yatsinze APR FC.

Uyu mukinnyi yatsinze igitego cyafashije Zamalek SC gutsinda APR Fc 1-0 mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League wakinwe ku wa Gatanu tariki ya 16 Ukwakira 2026.

Nasser Mansi Desouky El-Sayed ubwo yacyishimiraga yakuyemo umwambaro w’ikipe awukubita hasi, ibintu bitishimiwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe yo mu Misiri.

Kuri ubu ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo guhagarika Nasser Mansi gukorana imyitozo na bagenzi be, mu gihe hakomeje iperereza rigamije kumenya icyamuteye gukuramo umwenda w’ikipe akawukubita hasi.

Zamalek SC iri kwitegura umukino wo kwishyura izakiramo APR FC ku wa 24 Ukwakira 2026 i Cairo mu Misiri.

Uyu mukino uzaba ari ingenzi ku mpande zombi, kuko ikipe izasezerera indi izahita ibona itike yo gukina imikino y’amatsinda ya CAF Champions League.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE