
Umunyezamu wa Cape Verde, Vozinha, yavuze ko ubwamamare yabonye nyuma yo kwigaragaza neza mu Gikombe cy’Isi cya 2026 bwagize ingaruka ku buzima bwe bwo hanze y’ikibuga.
Uyu mukinnyi yavuze ko kuva yamamara, ubuzima bwe bwite butakiri nk’ubwo yari asanzwe abamo kuko aho agiye hahora abantu bashaka kumufotora, kumusuhuza cyangwa gusaba ko yabaha ifoto.
Vozinha yavuze ko n’igihe asohotse ajya muri resitora cyangwa ahandi hantu hahurira abantu benshi, bitakiri ibyoroshye kugenda nta muntu umucungira umutekano.
Yagize ati “Sinkigira ubuzima bwite, cyangwa se mfite buke cyane ugereranyije n’ubwo nari mfite mbere.”

Yongeye avuga ko hari n’abantu batangira kumufata amashusho mu gihe ari mu bikorwa bye bisanzwe bya buri munsi, ibintu avuga ko bigenda bigabanya umudendezo yari asanzwe afite.
Ubwamamare bwe kandi bwatumye ibigo bitandukanye byifuza gukorana na we mu kwamamaza. Mu gihe cy’Igikombe cy’Isi cya 2026, Vozinha yavuze ko yemeye ubufatanye bumwe gusa bwo kwamamaza, ubwo yakoranye na UFL Mobile.
Nubwo amaze kugira izina rikomeye mu ruhando rw’umupira w’amaguru, Vozinha yavuze ko hari ubufatanye mu bucuruzi atifuza kugira, by’umwihariko ubwo kwamamaza ibicuruzwa cyangwa serivisi bifitanye isano n’itabi, inzoga n’urusimbi.
Uyu munyezamu yavuze ko ubwamamare bwamuzaniye amahirwe mashya, ariko ko atifuza gutakaza burundu amahoro n’ubuzima bwite yari afite mbere yo kumenyekana cyane.

