
Itsinda ry’ababyinnyi b’Abanya-Uganda, Triplets Ghetto Kids, ryongeye guhura n’umuhanzikazi Shakira muri Espagne, asohoza isezerano yari yararihaye nyuma yo gukorana na we mu gitaramo cyabereye mu Gikombe cy’Isi.
Amashusho yasangijwe ku rubuga rwa Instagram rwa Ghetto agaragaza Shakira ari kumwe n’abagize iri tsinda, bishimiranye ndetse bahoberana nyuma yo kongera guhura.
Nyuma y’icyo gitaramo, Shakira yari yarasezeranyije aba babyinnyi ko bazongera gukorana, isezerano ubu rikaba ryarasohoye ubwo bongeye guhurira muri Espagne.

Triplets Ghetto Kids ni rimwe mu matsinda y’ababyinnyi akomoka muri Uganda yamenyekanye ku rwego mpuzamahanga, binyuze mu mashusho y’imbyino yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga no mu bitaramo bitandukanye.
Kongera guhura na Shakira ni indi ntambwe mu rugendo rw’iri tsinda, rikomeje kwagura ibikorwa byaryo no gukorana n’abahanzi bakomeye ku rwego mpuzamahanga.


