
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yitegura umukino wa kabiri mu yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, yageze mu Mujyi wa Praia aho izakinira na Cap-Vert, yakirwa na Ambasaderi Bizimana Festus wabijeje kubashyigikira anabasaba intsinzi.
Ku wa Gatadatu, tariki ya 26 Nzeri 2026, ni bwo abakinnyi, abatoza n’abaherekeje Amavubi bageze muri uyu mujyi nyuma y’urugendo rurerure rwanyuze mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya, Abidjan muri Côte d’Ivoire na Dakar muri Sénégal.

Bakighagera babanje kuruhuka kuri VIP Praia Hotel, nyuma basurwa na Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal akaba ari na we uruhgarariye muri Cap-Vert, Bizimana Festus.
Amb. Bizimana yasabye Amavubi gukomeza kwitwara neza, abibutsa ko intsinzi muri Praia izaba isobanuye byinshi ku Banyarwanda, kandi abizeza kubashyigikira mu buryo ubwo ari bwo bwose.
Amavubi atozwa na Stephen Constantine yahagurukanye abakinnyi 24, ari na bo bazakina umukino uteganyijwe ku wa Kabiri, tariki ya 27 Nzeri 2026, ukazabera kuri Estádio Nacional de Cabo Verde.
Ni umukino u Rwanda rugiye gukina nyuma y’uwa mbere rwaboneyemo intsinzi y’ibitego 3-1 wari waruhuje na Liberia, kuri Stade Amahoro.



