APR FC yasinyishije rutahizamu w’Umunya-Côte d’Ivoire, Amani Kouadiokan Michel Breygeneve, aba umunyamahanga wa mbere utangajwe n’iyi kipe muri iyi mpeshyi.
Uyu mukinnyi mushya wa APR FC abaye umunyamahanga wa mbere utangajwe muri iyi mpeshyi, akaba uwa kabiri muri rusange ugeze muri iyi kipe nyuma ya Ishimwe Christian wakiniraga Police FC.
Abandi bakinnyi bitezwe muri iyi kipe b’abanyamahanga barimo Mamadou Traoré wari muri Stade Malien, Madou Zon wo muri TP Mazembe n’umunyezamu Ernan Siluane wo muri Mozambique.
Aba bari kuhagera basanga APR FC yaratandukanye n’abarimo Aliou Souané, Mamadou Sy, Niyomugabo
Claude na Mahamadou Lamine Bah, mu gihe bivugwa ko ishobora kudakomezanya n’abandi barimo Ishimwe Jean Pierre, Mugisha Gilbert, Dennis Omedi na Niyibizi Ramadhan.
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yegukanye BK Pro League n’Igikombe cy’Amahoro mu mwaka ushize wa 2025/26, iritegura amarushanwa mpuzamahanga arimo CECAFA Kagame Cup rizabera mu Rwanda, ndetse na CAF Champions League.
