Umutoza wa APR FC, Taleb Abderrahim, yavuze ko adatewe ubwoba na Zamalek SC yo mu Misiri kuko afite abakinnyi biteguye gukina na yo nyuma y’imyiteguro imaze igihe kirekire.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Ukwakira 2026, ni bwo APR FC yerekeje mu Karere ka Muhanga, gukina umukino wa gicuti wayihuje na AS Muhanga yo muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri.

Ni umukino Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yatsinzemo ibitego 3-0, ibifashijwemo na rutahizamu wayo, Djibril Ouattara watsinze bibiri na Madou Zon watsinze igitego kimwe.

Taleb yaganiriye na IGIHE kuri uyu mukino, avuga ko wamufashije kureba urwego rw’abakinnyi azifashisha ku mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League.

Ati “Ni umukino ahanini tutareberagaho iby’intsinzi, ahubwo twashakaga kwigiraho ibyo twazakomeza gukosora mu mukino utaha. Twakinnye mu buryo bubiri butandukanye bigendanye n’ibyo dushobora kubona kuri Zamalek.

“Nyuma y’uyu mukino turiteguye kandi dufite imbaraga zose. Abafana bazaze badushyigikire tuzakina neza. Dufite abakinnyi 24 biteguye gukina umukino utaha, tuzatanga byose kandi kubera Imana tuzatsinda.”

Taleb ntabwo yifashishije Ronald Ssekiganda kuri uyu mukino kuko yabonye ikarita itukura itamwemerera gukina umukino ubanza wa Zamalek, ndetse na William Togui ufite uburwayi wahawe ikiruhuko, gusa we akazakina uwo mukino.

Umukino ubanza mu ijonjora rya kabiri ry’iri rushanwa uzabera kuri Stade Amahoro, ku wa Gatatu, tariki ya 16 Ukwakira 2026. Umukino wo kwishyura uzabera i Cairo ku wa 24 Ukwakira.

APR FC yasezereye Les Aigle du Congo yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu ijonjora rya mbere, mu gihe Zamalek SC yasezereye AS Port yo muri Djibouti.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE