Mu duce twibasiwe na Ebola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abaturage bari kubaho mu buzima bugoye, aho icyorezo cyahuriranye n’ubukene, ibura ry’amazi meza, isuku nke n’isenyuka ry’ibikorwaremezo by’ubuzima.
Umuryango Oxfam uvuga ko imibare y’abanduye Ebola ishobora kuba iri hejuru kurusha itangazwa, kuko mu duce twinshi twugarijwe n’icyorezo bigoye kumenya abarwayi bose no gukurikirana abo bahuye na bo. Icyorezo cyibasiye cyane Intara ya Ituri, aho ubwoko bwa Ebola bwa Bundibugyo bwakwirakwiye ku rwego rutigeze rubaho mbere.
Mu mujyi wa Mongbwalu utuwe n’abaturage bagera ku bihumbi 140, abantu 20% gusa ni bo babona amazi meza, mu gihe 25% gusa bafite ibikorwaremezo by’isuku bikora neza. Mu ntara ya Ituri, ikigo nderabuzima kimwe gusa muri bitanu ni cyo gifite amazi meza ahagije.
Iki kibazo cy’amazi cyatumye ubuzima burushaho kuba bubi, kuko amazi meza ari yo ntwaro ya mbere mu gukumira Ebola, cyane ko ubwoko bwa Bundibugyo nta rukingo rwemewe burabonerwa.
Hari abaturage b’abacukuzi bakorera mu duce tutagira ubwiherero cyangwa aho gukarabira intoki, barangiza bagasubira mu miryango yabo isanzwe ihanganye n’icyorezo.
Ikindi kibazo gikomeye ni uko intambara zangije ibigo nderabuzima birenga 70, mu gihe abaganga ari bake cyane. Mu bice bimwe bya Kivu y’Amajyaruguru, hari abapfa batarigeze bamenyekana ko barwaye Ebola, abandi bakitabwaho n’imiryango mu ngo, bikongera ibyago byo kwanduzanya.
Kugeza ku wa 14 Kamena, RDC yari imaze kwemeza abantu 808 banduye Ebola, barimo 192 bapfuye. Oxfam yatangije gahunda ya miliyoni 11,6$ yo gufasha abantu 200.000 kubona amazi meza n’ibikoresho by’isuku muri Ituri, ariko ivuga ko ubufasha bukenewe bukiri bwinshi.