Abatuye mu kagari ka Mburabuturo mu Murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza, barinubira ubujura bw’amatungo mu gihe bavuga ko abakora irondo ry’umwuga barikorera mu gasantire kitwa ku gasima ntibagere ahatuye abaturage.

Abaturage mu Midugudu ya Kinunga na Mburabuturo Akagari ka Mburabuturo, mu Murenge wa Mukarange, Akarere ka Kayonza, nibo bagaragaza ko bugarijwe n’ubujura bwibasira aboroye  amatungo magufi .

Abaturage bavuze ko mu Mudugudu wabo Mburabuturo ikibazo cy’ubujura cyamaze gufata intera ku buryo nta muturage ukifuza kongera korora amatungo.

Umuturage witwa Mutoni utuye mu Mudugudu wa Mburabuturo avuga ko ku cyumweru gishize abajura bari bagiye kwiba ingurube yabo bayibatesha kubera imiti bari bayiteye yarimo kunuka .

Yagize ati” Twari dufite ingurube twaguze 30,000frw bayishe ku cyumweru bagiye kuyiba, bayihaye ikinini irapfa tuyibatesha batarayibaga nkuko babigenjeje ahandi bagiye biba ingurube. Baraje bajugunyamo ikinini twumva kiranutse turabyuka dusanga imaze gupfa turayibatesha batayibaze ariko bari bagiye kuyibaga nuko twari maso .”

Uwo muturage yavuze ko kwiba iyo ngurube yabo bizadindiza iterambere ryabo mu gihe bayibonagamo igisubizo cyo kwikura mu bukene.

Yagize ati” iyo Ngurube twari twarayiguze 30,000 frw ariko bayihaye ikinini imaze gukura ku buryo yari kugura 120,000 frw. Kuyica byadusubije hasi cyane kuko twayoroye twumva ko izajya ibyara tukagurisha izo yabyaye natwe tukabona amafaranga yo kwiteza imbere .”

Umuturage utuye muri metero nka 300 uvuye ahitwa ku gasima  mu Mudugudu wa Mburabuturo, bivugwa ko ari ho irondo ry’umwuga rikambika yabwiye umunyamakuru ko yibwe ingurube n’ihene yari yoroye ndetse akaba ahangayikishijwe no kuzabona amafaranga yo kwishyurira mituweli abantu barindwi bagomba kwishyurirwa 35, 000 frw .

Abaturage basanga imikorere y’irondo ry’umwuga itanga icyuho abajura bakabiba nkuko bigarukwaho n’umwe mu batuye mu Mudugudu wa Kinunga.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE