Umuhanzi Ruhumuriza James wamamaye nka King James yatangaje ko yiteguye guha abafana be ibyishimo bisendereye mu bitaramo bibiri azakora mu rwego rwo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki.
King James yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Gicurasi 2026, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru cyagarukaga ku gitaramo cye gikomeye yise “20 Years of King James”, giteganyijwe kubera muri BK Arena tariki ya 1 Kanama 2026.
Yavuze ko iki gitaramo kizaba ari umwanya wo kurebera hamwe urugendo rwe rwatangiye mu 2006 ubwo yasohoraga indirimbo ye ya mbere, rugakomereza ku bikorwa byinshi byamugize umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu Rwanda.
Yagaragaje ko iki gitaramo yagitekereje kuva umwaka ushize, ariko ahitamo kugihuza n’uyu mwaka kugira ngo gihure neza n’isabukuru y’imyaka 20 amaze akora umuziki.
Agaruka ku myaka 20 amaze mu muziki, yavuze ko ari urugendo rwamusigiye byinshi byiza kurusha ibibi.
Ati: “Imyaka 20 yaranzwe n’ibintu byiza ku kigero cya 98%. Nk’akandi kazi kose ushobora guhura n’imbogamizi nke, ariko muri rusange byabaye byiza cyane.”
Ku ruhande rw’abategura iki gitaramo, Bruce Intore uyobora Intore Entertainment yavuze ko bishimiye gukorana na King James muri uyu mushinga, anawushimira kuba ari igikorwa cyo guha agaciro uruhare yagize mu muziki nyarwanda.
Ati: “Ni igikorwa cyiza cyo kwishimira. Twishimiye kuba turi kumwe na King James muri uru rugendo rwo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki.”
Bruce Intore yanagaragaje ko kuba igitaramo kitazabera muri Amahoro Stadium byatewe ahanini n’igihe cyo kwitegura, kuko gahunda yacyo yateguwe mu gihe kitari kirekire.
Igitaramo “20 Years of King James” kiri mu bitegerejwe cyane muri uyu mwaka, aho abafana b’uyu muhanzi bazabona umwanya wo kongera kwibuka indirimbo zakunzwe zirimo izamuranze mu myaka ibiri ishize y’umwuga we w’umuziki.