Urugamba rwo gushaka ikipe iza ku mwanya wa kabiri muri BK Pro League 2025/26 rwafashe indi ntera, nyuma y’uko Rwanda Premier League isobanuye amategeko azashingirwaho mu gihe Kiyovu Sports yatsinda Rayon Sports ku munsi wa nyuma wa Shampiyona.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Gicurasi 2026, Rayon Sports yatsinze Bugesera FC ibitego 2-0 ihita igira amanota 55, mu gihe Kiyovu Sports ifite amanota 52 mbere y’umukino uzahuza aya makipe yombi ku wa Gatanu tariki 29 Gicurasi 2026.
Uyu mukino wahise uba nk’umukino wa nyuma w’umwanya wa kabiri, kuko Kiyovu Sports niramuka itsinze Rayon Sports, amakipe yombi azahita anganya amanota 55.
Mu minsi ishize, abakunzi benshi ba ruhago y’u Rwanda bibazaga itegeko rizakurikizwa mu gutandukanya aya makipe mu gihe yanganya amanota.
Amategeko ya Rwanda Premier League ateganya ko mbere na mbere harebwa amanota yose ikipe yagize, hanyuma hagakurikiraho amanota amakipe yakuye mu mikino yahuje hagati yayo (Head-to-Head), ubundi hakarebwa ikinyuranyo cy’ibitego ndetse n’umubare w’ibitego yatsinze.
Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Premier League, Jules Karangwa, yahamirije InyaRwanda ko Kiyovu Sports iramutse itsinze Rayon Sports yahita ifata umwanya wa kabiri.
Ati: “Yego ni ko bimeze, amakipe n’anganya amanota hazarebwa amanota yavuye mu mikino yabahuje. Kiyovu SC nitsinda izahita iba iya kabiri kuko izigamye ibitego byinshi.”
Ibi bivuze ko umukino wo ku wa Gatanu ushobora guhindura byinshi ku makipe yombi, cyane cyane ku ruhande rwa Kiyovu Sports ishaka kwisubiza amahirwe yo gukina imikino Nyafurika nyuma y’igihe kirekire.