Ubwo aheruka mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival mu 2024, Bruce Melodie yavuye i Bugesera adataramiye abakunzi be kubera imvura yadobeje igitaramo cye.
Kuri ubu uyu muhanzi yasezeranyije abakunzi be bo mu Karere ka Bugesera kuzabategurira igitaramo akabasusurutsa.
Bruce Melodie yashyize aka Karere muri tune agomba gutaramiramo mu bitaramo bizenguruka u Rwanda azahuriramo na The Ben.
Kugeza ubu hamaze gutangazwa ibitaramo bine aba bahanzi bombi bagiye gukorana byiswe ‘Summer Country Tour’ iteganyijwe kuzenguruka igihugu kuva ku wa 13 Kamena 2026 kugeza ku wa 4 Nyakanga 2026.
Ibi bitaramo bizahera mu Karere ka Musanze ku wa 13 Kamena 2026, bikomereze i Nyagatare ku wa 20 Kamena 2026. Ku wa 27 Kamena 2026 bazerekeza i Bugesera mbere y’uko basoreza i Rubavu ku wa 4 Nyakanga 2026.
Amani Africa uyobora Artland iri gufasha mu itegurwa ry’ibi bitaramo, yavuze ko ibi bitaramo bifite umwihariko w’uko bizajya bimara iminsi ine muri buri mujyi bizaberamo.
Ati “Muri buri mujyi hazajya habanza imurikagurisha ry’abikorera rizajya ribanza iminsi itatu rigasozwa n’igitaramo kinini. Turifuza ko ibi bitaramo byajya bigira icyo bisigira abikorera aho byagiye.”
Ibi bitaramo bizenguruka igihugu byateguwe na Bruce Melodie, abitumiramo The Ben nyuma y’uko na we yari yamutumiye muri ‘The New Year Groove’ yitabiriye ku wa 1 Mutarama 2026.
Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bagezweho mu Rwanda no muri Afurika y’Iburasirazuba. Yatangiye kumenyekana mu muziki ahagana mu 2013 nyuma yo gusohora indirimbo zakunzwe zirimo “Tubivemo”, “Ndumiwe”, “Uzandabure” n’izindi nyinshi.
Uyu muhanzi wavutse yitwa Itahiwacu Bruce, yagiye yubaka izina rikomeye binyuze mu ndirimbo ziganjemo urukundo ndetse n’imiririmbire ihuza ‘Afrobeat’ na ’R&B’.