Rutahizamu wa Real Madrid, Kylian Mbappé, yavugirijwe induru n’abafana ubwo yinjiraga mu kibuga cya Stade Santiago Bernabéu mu mukino iyi kipe yatsinzemo Real Oviedo ibitego 2-0 ku mugoroba wo ku wa Kane.
Uyu mukinnyi w’Umufaransa amaze iminsi atishimiwe muri Real Madrid, aho benshi bashidikanya uburyo yita ku kazi muri iyi kipe ndetse abafana bayo barenga miliyoni 70 bagaragaje ko batakimukeneye.
Nubwo bimeze bityo, Mbappé w’imyaka 27 ni we mukinnyi watsindiye Real Madrid ibitego byinshi muri uyu mwaka w’imikino aho yinjije ibitego 41 mu mikino 41 amaze gukina mu marushanwa yose.
Gusa ibyo ntibyabujije ko iyi kipe yongera kugira umwaka mubi, ikawusoza nta gikombe. Byafashe indi ntera ubwo yatsindwaga na mukeba FC Barcelone yayitwariyeho igikombe cya La Liga ku Cyumweru.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Perezida wa Real Madrid, Florentino Pérez, yakoze ikiganiro n’abanyamakuru cy’imbonekarimwe, anenga abashaka gutesha agaciro iyi kipe.
Mbappé yanenzwe bikomeye ubwo hari amafoto ye yajyaga ahagaragara ari ku bwato muri Sardinia, ku kirwa cyo mu Nyanja ya Méditerranée, mu gihe yari yahawe ikiruhuko kubera imvune, ibyo bikaba mu gihe Real Madrid yakinaga na Espanyol.
Ku mugoroba wo ku wa Kane, ubwo uyu mukinnyi yinjiraga mu kibuga asimbuye ku munota wa 69, yavugirijwe induru nyinshi n’abafana.
Si ibyo gusa byabaye kuri iki kibuga kuko abashinzwe umutekano batse abafana ibyapa byasabaga Perezida wa Real Madrid, Florentino Pérez, kuyivamo bwangu.
Mbappé we yasaga n’useka abamukomera, ndetse ubwo yari abibajijweho nyuma y’umukino, yabwiye abanyamakuru ati “Ni ubuzima, ntabwo wahindura ibitekerezo by’abantu batishimye.”
Yongeyeho ati “Ni ubuzima bw’umukinnyi wa Real Madrid n’umukinnyi w’ikirangirire nka njye. Abakinnyi ba ruhago ntibakwiye kubyumva buri gihe, bagomba kubyemera ahubwo bakareba ibiri imbere n’uburyo bahindura ibyo bihe.”
Nubwo habayeho kudahuza mu bafana, abakinnyi n’abayobozi, umukino warangiye Real Madrid itsinze Real Oviedo byinjijwe na Gonzalo García ku munota wa 44 ndetse na Jude Bellingham ubwo yari aherejwe umupira na Mbappé ku munota wa 80.

