Nikola Jokić ukinira Denver Nuggets yo muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yaciwe ibihumbi 50$ [miliyoni 72,9 Frw], Julius Deion Randle ukinira Minnesota Timberwolves acibwa ibihumbi 35$ [miliyoni 51 Frw], bazira guteza akavuyo mu kibuga.

Ku Cyumweru, tariki ya 26 Mata 2026, nibwo Minnesota Timberwolves na Denver Nuggets zakinnye umukino wa kane mu mikino ya kamarampaka muri NBA.

Uyu wari umukino w’ishiraniro kuko Denver Nuggets yashakaga kuva inyuma ikishyura imikino igasatira Minnesota Timberwolves ifite imikino itatu muri ine imaze gukinwa.

Uyu mukino warangiye Minnesota Timberwolves itsinze amanota 112-96, ariko mu masegonda ya nyuma Jaden McDaniels wa Minnesota asa nk’utemeranya n’ibyemezo by’abasifuzi.

Nikola Jokić wa Denver Nuggets yahise agira uburakari bwinshi atangira gusunika Jaden McDaniels, anavugira hejuru cyane, ibyatumye habaho gushyamirana kwe n’abakinnyi ba Minnesota.

Aho kandi ni ho Julius Deion Randle wa Minnesota yahereye asingira Bruce Brown wa Denver, akavuyo gatangira gutyo.

Nyuma yo gusuzuma uruhare rw’abakinnyi mu guteza akavuyo, NBA yahise ifatira ibihano Nikola Jokić byo kwishyura ibihumbi 50$, naho Julius Deion Randle akishyura 35$.

Minnesota Timberwolves imaze gutsinda Denver Nuggets imikino 3-1, irasabwa gutsinda umukino wa kane kugira ngo ikomeze muri kimwe cya kabiri. Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 27 Mata nibwo aya makipe yombi yongera guhura.

Icyo gihe Minnesota Timberwolves yakuzuza imikino ine ya kamarampaka, iguhura n’izava hagati ya San Antonio Spurs na Portland Trail Blazers.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE