Mu gihe isi igenda ihinduka, ikoreshwa ry’imodoka zikoresha amashanyarazi (Electric Vehicles – EVs) riragenda ryiyongera cyane. No mu Rwanda, abantu batangiye kuzishishikarira kubera inyungu zitandukanye zifite, ariko mbere yo gufata umwanzuro wo kuzigura, hari ibintu by’ingenzi umushoferi agomba kubanza kumenya.

 Igiciro

 Imodoka zikoresha amashanyarazi akenshi zigurwa amafaranga menshi ugereranyije n’izikoresha lisansi cyangwa mazutu. Nubwo bimeze bityo, mu gihe kirekire zifasha kuzigama amafaranga menshi kuko zidakeneye lisansi kandi zidakenera gusimbuza amavuta ya moteri nk’izisanzwe.

Ikindi cy’ingenzi ni aho izo modoka zishyirirwa umuriro

 Kugira aho uzajya uyicharija ni ingenzi cyane. Abafite ubushobozi bashobora gushyira ibyuma byo kuyisharijiraho mu ngo zabo, ariko hari n’ahantu rusange hashyizweho ibyuma byo kuyisharijiraho, nubwo bitaragera henshi mu Rwanda.

 Intera imodoka ishobora kugenda (range)

ni ikintu gikomeye cyo kwitondera. Buri modoka igira aho igarukira mbere yo kongera gushyirwamo umuriro, bityo bisaba gutegura neza ingendo ndende.

Ku bijyanye na bateri

 ni igice cy’ingenzi cyane cy’iyo modoka. Nubwo imara igihe kirekire, kuyisimbuza birahenze cyane, bityo bisaba kuyitaho neza no kuyikoresha uko bikwiye.

Mintainance yazo

 Zifite ibice bike byangirika ugereranyije n’izikoresha lisansi, bityo gusana no kuzitaho ntibihenda cyane.

Ku ruhande rw’ibidukikije

 izi modoka zifasha kugabanya imyuka ihumanya ikirere, bigafasha kurengera ubuzima bw’abantu no kubungabunga ibidukikije, cyane cyane mu mijyi minini nka Kigali.

Leta y’u Rwanda nayo irabishyigikira

 Hariho ingamba zitandukanye zirimo kugabanya imisoro no guteza imbere ibikorwa remezo by’izi modoka, kugira ngo zorohere abashaka kuzikores

 Nubwo imodoka zikoresha amashanyarazi zifite inyungu nyinshi, gufata icyemezo cyo kuzigura bisaba kubanza gutekereza kuri ibi byose, kugira ngo umushoferi ahitemo neza imodoka ijyanye n’ibyo akeneye n’ubushobozi bwe.

 

 

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE