Ikigo gitanga serivisi z’ubwishingizi mu Rwanda, Mayfair Insurance cyashyize ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa inyubako izaba ibiro bikuru byacyo.
Ni inyubako izaba iherereye ku muhanda mugari wa Kacyiru, ahateganye na Hoteli ya Mövenpick Kigali ikazaba ifite amagorofa umunani n’andi atatu ari munsi y’ubutaka.
Izuzura itwaye agera kuri miliyoni 6,52$ (arenga miliyari 9 Frw), ikazubakwa mu gihe cy’amezi 18.
Umuyobozi muri Mayfair Insurance, Benson Kamau yavuze ko iyi nyubako izaba iri ahantu h’ingenzi cyane dore ko aka gace yubatsemo gasanzwe karimo izindi nyubako z’ibiro zitandukanye.
Yagize ati “Iyi ni intambwe nini duteye kandi twifuza ko mu 2027 izaba yuzuye maze tukayitaha. Iyi nyubako irerekana igisobanuro cya Mayfair Insurance cy’uko iri mu Rwanda kandi yiteguye kuhaguma”.
Kamau yongeyeho ko iyi nyubako yongera icyizere haba mu bafatanyabikorwa ndetse n’abakiriya babo.
Ati “Urwego rw’ubwishingizi mu Rwanda rutanga icyizere cy’ejo hazaza harwo ko ari heza. Ubu dufite intego yo kugira ubwiganze mu gihugu bungana na 5% muri 2035”.
Eugene Murenjekha Mukabwa uri mu bakoze imbata y’iyi nyubako yavuze ko igiye kuba icyitegererezo, kandi ko iteguwe mu buryo izaba yujuje ibisabwa byose biri ku rwego mpuzamahanga harimo n’ibijyanye no kubungabunga ibidukikije, ibijyanye na parking n’ibindi.
Ati “Iyi nyubako igiye kugira uruhare mu kongera imyanya y’aho gukorera muri Kigali. Bizafasha uyu mujyi kandi gutera imbere mu bijyanye n’ibikorwaremezo bibereye umujyi dore ko iyi nzu izaba iri ahantu heza hegereye ibigo bikomeye na za ambasade”.
Yavuze ko kandi kugeza ubu nta mpungege zihari z’uko imirimo yo kubaka iyi nyubako izadindira kubera ko nyir’umushinga, Mayfair Insurance afite ubushobozi bw’imari buhagije ku buryo imirimo yo kubaka izarangira mu gihe cyateganyijwe.
Xia Tongtong, uyobora China Civil Engineering Construction Corporation Ltd (CCECC) izubaka iyi nyubako yavuze ko bazakora ibishoboka byose ngo irangirire igihe, kandi ko izaba iri ku rwego rwo hejuru.
Yagize ati “Iyi ni nyubako ya 44 twubatswe mu Rwanda, tumaze igihe mu Rwanda, tunafite ubunararibonye. Twubatswe inzu zikomeye zizwi hano i Kigali zirimo nka; Kigali City Tower, RSSB Twin Towers, Vision City n’indi mishinga itandukanye”.
Uretse kuba iyi nyubako iza ibereye kuba ahantu heza ho gukorera, byitezweko izagira uruhare mu kurema akazi ndetse no gufasha izindi business zitandukanye zizaba ziyishamikiyeho.