Ikipe ya APR FC yacitse umutego wo mu karere ka Huye, itsinda Mukura VS mu mukino wo ku munsi wa 28 wa Rwanda Premier League 2025/2026.
Ni mu mukino wakinwe kuri uyu wa Gatandatu saa Cyenda ku kibuga cya Kamena. Amakipe yombi yatangiye umukino asatira, gusa ku munota wa 4 APR FC ihita ibona penariti ku ikosa ryakorewe rutahizamu Djibril Ouattara. Iyi penariti ni we wahise ayitera ariko ayitera hanze.
Nyuma yo guhushwa penariti, Mukura VS yakomeje kugera imbere y’izamu rya APR FC binyuze ku buryo bwaremwaga na Iradukunda Elia Tatou.
Iyi kipe yo mu karere ka Huye yakomeje kurusha APR FC ndetse ku munota wa 30 Joseph Sackey yarekuye ishoti ryashoboraga kuyiteza ibibazo ariko umupira ukubita igiti cy’izamu.
Ku munota wa 32 habaye impanuka mu kibuga aho umunyezamu w’ikipe y’Ingabo z’igihugu, Hakizimana Adolphe yagonganye na rutahizamu wa Mukura VS, Patrick Mutsinzi,  birangira uyu munyezamu ajyanwa kwa muganga asimburwa na Ruhamyankiko Yvan.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0. Mu gice cya kabiri ku munota wa 50 APR FC yafunguye amazamu ku gitego cya Djibril Ouattara ahawe umupira na Hakim Kiwanuka.
Bidatinze ku munota wa 56, APR FC yabonye igitego cya kabiri gitsinzwe na Hakim Kiwanuka. Mukura VS yahise iba nk’ivuye nu mukino maze ku munota wa 61 myugariro Nduwayo Alex atsinda igitego cya gatatu ku mupira wari uvuye muri koroneri. Umukino warangiye APR FC itsinze Mukura VS 3-0. Kugeza ubu APR FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 55.
Mu yindi mikino yakinwe, AS Muhanga yatsinzwe na Gorilla FC 2-1 Al Hilal itsinda Musanze FC 2-0. Shampiyona izakomeza Ejo aho Etincelles FC izakina na Kiyovu Sports, Amagaju FC akine na Rayon Sports naho Al Merrikh SC ikine na Bugesera FC.
Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE