Umutoza wa Rayon Sports FC, Haringingo Francis Christian, watoje umukino we wa mbere muri Rayon Sports yatangaje ko agomba kuyihesha igikombe atitaye ku bibazo ifite birimo no kuvunikisha abakinnyi benshi.

Ibi ni bimwe mu byo yatangaje mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 19 Mata 2026, nyuma yo kunganya na Rutsiro FC 0-0 mu mukino w’Umunsi wa 27 wa Shampiyona y’u Rwanda wabereye kuri Stade Umuganda.

Haringingo yagaragaje ko kimwe mu bibazo ifite ari ukubura abakinnyi, dore ko bamwe mu bo ikunze kubanza mu kibuga batawitabiriye.

Ati “Kwizera Olivier afite ibibazo ni yo mpamvu mutamubonye, Youssou Diagne yarababaye, Chris Rushema yarababaye, Abedi Bigirimana ni bwo ari kugaruka. Twagerageje kwifashisha bake dufite, ariko ubutaha tuzabona abandi babiri kugira ngo tubashe gukina.”

Uyu mutoza avuga ko intego yasanze muri Rayon Sports na we ari zo afite, kandi agomba kuzigeraho byanze bikunze nk’uko yabigenje mu 2023 ubwo ayiherukamo akayihesha Igikombe cy’Amahoro.

Ati “Imikino ni myinshi, dusabwa gukora byose ngo tugarure abakinnyi. Naje muri Rayon Sports mfite intego, kandi nasanze na yo ifite intego. Nta mpungenge mfite kuko yaba shampiyona irahari ndetse n’Igikombe cy’Amahoro. Intego tuzazigeraho nta gisibya.”

Rayon Sports yanganyije na Rutsiro FC 0-0 ibona inota rimwe rituma igira amanota 44 ayigumisha ku mwanya wa kane ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda igeze ku Munsi wa 27.

Kuri ubu iyi kipe irarushwa amanota 14 na Al-Hilal ya mbere, ikarushwa amanota umunani na APR FC ya kabiri mu gihe hagati yayo na Al-Merrikh ya gatatu harimo amanota atanu.

Gikundiro kandi yujuje imikino itanu ya shampiyona itazi amanota atatu, dore ko yose yayinganyije, ikaba iyaheruka kuri mpaga yateye Gasogi United FC.

Rayon Sports kandi iri kwitegura gukina umukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro uzayihuza na Gorilla FC, ku wa Gatatu, tariki ya 23 Mata 2026, kuri Kigali Pele Stadium.

Nyuma y’aho izakirwa n’Amagaju ku wa 26 Mata mu Karere ka Huye, mbere yo guhura na APR FC ku wa 2 Gicurasi 2026 kuri Stade Amahoro.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE