Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahurije Haringingo Francis na Kiyovu Sports mu nama igamije kumvikanisha impande zombi, nyuma y’uko uyu mutoza yimwe ibyangombwa byo gutoza Rayon Sports aheruka kwerekezamo.
Haringingo ntiyatoje umukino Rayon Sports yanganyijemo na Gicumbi FC ubusa ku busa tariki ya 4 Mata 2026, nyuma y’uko FERWAFA imwimye ibyangombwa byo gutoza kubera ko yatambamiwe na Kiyovu Sports yamushinje kutubahiriza amasezerano bafitanye.
Rayon Sports yari yasabye ibyo byangombwa by’umutoza wayo mushya, yagaragaje kutishimira iki cyemezo, yongera gusaba FERWAFA kwemerera Haringingo gutoza mu gihe ikibazo kiri hagati ye na Kiyovu Sports kigikurikiranwa.
Amakuru ni uko ku wa 13 Mata 2026, ari bwo FERWAFA yahurije Haringingo Francis na Kiyovu Sports mu nama igamije kumvikanisha impande zombi.
Umunyamakuru yagerageje kuvugisha impande zose bireba ku mwanzuro wafatiwe muri iyi nama, ariko ntibyakunze kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.
Hari amakuru avuga ko Haringingo yemeye gutanga miliyoni 2 Frw yiyongera kuri miliyoni 4 Frw yashakaga guha Kiyovu Sports, kugira ngo yemererwe gutoza Rayon Sports.
Mu gihe iki kibazo cyakemuka vuba, Haringingo uheruka muri Rayon Sports ubwo yayiheshaga Igikombe cy’Amahoro mu 2023, yakongera kuyitoza ku Cyumweru ubwo izaba yakiriwe na Rutsiro FC mu mukino w’Umunsi wa 27 wa Shampiyona.

