Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yaherukaga kwegukana igikombe ubwo yatwaraga icya COMESA mu 2001, nyuma y’imyaka ibiri itwaye icya CECAFA.
Umukino urangiye Amavubi atsinze Estonia ibitego 2-0 ahita yegukana igikombe cya FIFA Series 2026 cyo mu itsinda A. Umukinnyi wabaye uw’irushanwa ni Leroy-Jacques Mickel.
90+2′ Amavubi akoze impinduka mu kibuga havamo Bizimana Djihad na Mutsinzi Ange hajyamo Sven Kalisa na Nshimiyimana Yunusu
Umukino wongeweho iminota ine
85′ Estonia ibonye kufura iterwa na Kevor Palumets ariko Niyomugabo Claude akuraho umupira imbere y’izamu
79′ Amavubi akoze impinduka mu kibuga havamo Leroy Jacques Mickels na Joy Lance Mickels hajyamo Mugisha Gilbert na Joy Slayd Mickels
78′ Hakim Sahabo ahushije uburyo bwiza ku mupira yari ahawe na ‘Kagege’ ariko arekuye ishoti rinyura hejuru y’izamu gato
76′ Patrick Kristal wa Estonia yeretswe ikarita y’umuhondo ku ikosa akoreye Bizimana Djihad mu kibuga hagati
74′ Niyomugabo Claude aryamye hasi arimo aritabwaho n’abaganga
72′ Muri iyi minota Estonia niyo iri kwiharira umupira
63′ Amavubi akoze impinduka havamo Jojea Kwizera, Phanuel Kavita na Biramahire Abeddy, hajyamo Byiringiro Lague, Hakim Sahabo na Manxzi Thierry
59′ Estonia ikoze impinduka mu kibuga havamo Mihhail Kolobov na Kristo Hussar hajyamo Kevor Palumrts na Loan Yakovlev
56′ Ba myugariro b’Amavubi bahagaze bwuma. Kristo Hussar wa Estonia yari azamuye umupira neza ariko Mutsinzi Ange na Phanuel Kavita barazamuka bawukuraho neza
50′ Amavubi abonye igitego cya kabiri gitsinzwe na Leroy Jacques Mickels ahawe umupira mwiza na Bizimana Djihad
48′ Estonia irimo irashaka uko yakwishyura, ibonye koroneri iterwa na Vladslav Kreida ariko ntiyagira icyo itanga
46′ Mu gice cya kabiri Estonia ije ikora impinduka mu kibuga havamo Karel Mustmaa na Markus Soomets hajyamo Michael Larsen na Patrick Kristal
