Sarah Sanyu wamamaye muri Korali ‘Ambassadors of Christ’ amazemo imyaka 20, agiye gutangira umuziki nk’umuhanzi ku giti cye ndetse ahita anateguza igitaramo na album ye ya mbere.

Ibi Sarah Sanyu yabigarutseho mu kiganiro, ubwo yemezaga ko nyuma yo gushyira ku ruhande akazi kamwimaga umwanya agiye gutangira umuziki nk’umuhanzi ku giti cye.

Ni icyemezo afashe nyuma y’imyaka itandatu cyane ko nyuma y’igihe aririmba muri korali, ubwo Covid-19 yadukaga mu 2020 aribwo yakoze indirimbo ye ya mbere.

Ati “Mu gihe cya Covid-19, nari maze kwibaruka umwana wanjye wa mbere. Njye n’umugabo wanjye tuza kugira igitekerezo cyo gukora indirimbo ya mbere ‘Mwana wanjye’ nakoze nyituye umwana wacu.”

Ni indirimbo Sarah Sanyu avuga ko yakiriwe neza bituma yiyumvamo ko akwiye gukora n’izindi icyakora bimusaba igihe cy’imyaka ibiri kugira ngo abashe kubigeraho.

Ku rundi ruhande, ahamya ko gusezera akazi (ko gukora muri banki) agatangira kwikorera ari kimwe mu byatumye afata umwanzuro wo gutangira gushyira imbaraga mu muziki we bwite kuko yatangiye kubona umwanya uhagije.

Ati “Ikintu cya mbere kinsunitse ni umuhamagaro ikindi ni uko ibyanzitiraga bisa n’ibigiye ku ruhande kuko nsigaye nikorera. Urumva ko ntakigira imbogamizi kuko nigenera igihe.”

Uyu muhanzi yateguje kandi indirimbo nyinshi ziri kuri album ye ya mbere yatangiye gukoraho ndetse anateganya kumurikira mu gitaramo azakora umwaka utaha.

Ati “Mfite album ndi gukoraho ndetse Imana imfashije umwaka utaha nakora igitaramo, nizere ko abantu bambwira ko bankunda Imana izabafasha bakaza kunshyigikira.”

Sarah Sanyu wavukiye muri Uganda akaza gutaha mu Rwanda akiri umwana mu 1995, yinjiye muri korali ‘Ambassadors of Christ’ mu 2006 uyu munsi yujuje imyaka 20 ayibarizwamo.

Nubwo agiye gutangira gukora umuziki ku giti cye, Sarah Sanyu yemeza ko bitazamubuza gukomeza kuririmba muri iyi korali ahamya ko ayifata nk’ababyeyi be kuko aribo batumye aba uwo ariwe mu muziki.

Mu ndirimbo zirindwi Sarah Sanyu amaze gusohora mu myaka itandatu ishize harimo ’Mwana wanjye’ yahereyeho, ’Nitashinda’, ’Mwana w’umuntu’, ’Umunsi mushya’, ’Omora’, ’Mukunzi mushya’ na ’Nifuate’ aherutse gusohora.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE