Aminu Hassan Iradukunda, uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Creative Aminu, ari kwandika amateka mu Burayi nyuma yo gukorana n’abahanzi mpuzamahanga bazwi ku rwego rw’isi binyuze mu kubakorera amashusho y’indirimbo zabo, ibitaramo no kubafatira amafoto kuva ku rubyiniro kugeza mu bafana.

Aminu yatangiye urugendo rwe mu byo gufotora no gutunganya amashusho mu bitaramo mu Rwanda, mbere yo kwimukira mu Budage aho yahise atangira kubona amahirwe yo gukorana n’ibyamamare mpuzamahanga.

Mu bikorwa bye, Aminu yabwiye InyaRwanda, ko yafatanyije n’abahanzi barimo Diamond Platnumz, Rema, Tayc, na Dadju, akora amashusho y’ibitaramo, filime, ndetse n’ibikorwa binini by’imyidagaduro. Ubu burambe bwamufashije kumenya imirimo ikomeye yo gutunganya ibitaramo no guhanga udushya mu mashusho.

Aminu yanagize uruhare runini mu iserukiramuco Afroland, rimwe mu marushanwa akomeye ya Afrobeat mu Budage, aho yakoranye n’abahanzi nka Victony, C-Kay, na Libianca.

Yagize kandi uruhare rukomeye mu gitaramo cya Hypefestival, kimwe mu birori bikomeye bya Hip-hop mu Budage, aho yabashije gutunganya amashusho y’abahanzi mpuzamahanga nka Wiz Khalifa na Rich The Kid, ndetse n’abahanzi b’Abadage.

Aminu aboneka kandi ari kumwe na Adesope, umufatanyabikorwa wabayeho akorana n’abahanzi bakomeye nka Davido, bigaragaza ko urwego rw’ubuhanzi bwe rwatangiye kugera ku rwego mpuzamahanga.

Ibi byose bikomatanya ubuhanzi bw’amashusho n’uburyo bwo kwamamaza, bigafasha kugera ku bantu benshi ku rwego mpuzamahanga.

Aminu ari kandi gukora ku rubuga rwa ‘Fastik’, ruzafasha abahanzi gukorana mu gutunganya imishinga y’ubuhanzi ku buryo bworoshye.

Urugendo rwa Aminu rugaragaza ko abahanzi b’Abanyarwanda bashobora kugira uruhare rukomeye mu ruganda rw’imyidagaduro mpuzamahanga.

Kuva mu Rwanda kugera mu Burayi, ubuhanga bwe, ubwitange, n’ubushobozi bwo guhanga udushya biri gutuma yandikisha amateka mu gukorana n’ibyamamare mpuzamahanga.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE