Bruce Melodie yageze i Bruxelles mu Bubiligi kuri uyu wa 3 Werurwe 2026, aho yitabiriye igitaramo azahakorera ku wa 7 Werurwe 2026 akazagihuriramo na Sheebah Karungi wo muri Uganda na we utegerejweyo ku wa 5 Werurwe 2026.
Akigera i Bruxelles, Bruce Melodie yahise ajyanwa kuri hoteli yitwa ‘The Hotel’ agomba gucumbikamo mbere y’uko ataramira abakunzi be mu gitaramo kijyanye n’umunsi wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore.
Iyi hoteli y’inyenyeri enye, iherereye mu mujyi rwagati ahitwa ‘Avenue Louise’ ikaba imaze imyaka 160 dore ko yatangiye kubakwa mu 1860 ariko iza gutahwa mu 1866.
Bruce Melodie na Sheebah Karungi byitezwe ko bazasusurutsa abakunzi b’umuziki bo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba batuye i Burayi.
Iki gitaramo cyateguwe na sosiyete ya Zentro Nation, y’Umunyarwandakazi uzwi nka DJ Zentro utuye mu Bubiligi, kizabera mu Mujyi wa Bruxelles ahitwa Birmingham Palace.
Mu kiganiro na IGIHE mu minsi ishize, DJ Zentro yavuze ko bateganya kuzacyizihirizamo umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore usanzwe uba ku wa 8 Werurwe buri mwaka.
Ati “Ni igitaramo kizaba kigamije gususurutsa abakunzi b’umuziki batuye i Burayi ariko tuzagira umwanya wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore.”
Bruce Melodie agiye guhurira na Sheebah Karungi mu gitaramo kizabera mu Bubiligi nyuma y’imyaka itari mike bakoranye indirimbo bise ‘Embeera Zo’ yanakunzwe bikomeye yaba mu Rwanda no muri Uganda.
Sheebah Karungi we azaba ataramira mu Bubiligi nyuma y’igihe gito amaze asubukuye umuziki cyane ko mu gihe cyashize yabaye nk’uwusubitse kuko yari atwite ndetse na nyuma yo kubyara afata umwanya wo kwita ku mwana we.