Ikipe ya Rayon Sports yatandukanye n’umunyezamu Pavelh Ndzila ukomoka muri Congo Brazzaville, nyuma y’amezi atandatu gusa yari ayimazemo.

Ndzila w’imyaka 31 yaherukaga gukinira Gikundiro mu Ugushyingo, aho yatakaje umwanya bigaragara nyuma y’umukino iyi kipe yatsinzwemo na APR FC ibitego 3-0.

Kuva icyo gihe, yatangiye gushinjwa uruhare mu gutsindwa kw’iyi kipe, byiyongeraho amakosa atandukanye yagiye akora ku mikino irimo uwo batsinzwemo na Singida Black Stars muri CAF Confederation Cup muri Nzeri.

Kuva mu Ukuboza byari bizwi ko Pavelh Ndzila atazakomezanya na Rayon Sports, ariko iyi kipe yagombaga kumuha miliyoni 7 Frw yasigaye asinya umwaka umwe ndetse yasabaga guhabwa imishahara yose, aho yahembwaga 1000$ [hafi miliyoni 1,5 Frw] ku kwezi.

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 31 Mutarama 2026, ku munsi wa nyuma w’igura n’igurisha ry’abakinnyi, Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye n’uyu munyezamu ku bwumvikane.

Ndzila wageze muri Gikundiro nyuma y’igihe gito atandukanye na APR FC yari asojemo amasezerano, yabaye umunyezamu w’umwaka w’imikino wa 2023/24 muri Shampiyona y’u Rwanda.

Yabaye umukinnyi wa gatanu utandukanye na Gikundiro kuva mu Ukuboza, nyuma y’Umunya-Tunisia Mohamed Chelly, Harerimana Abdelaziz ‘Rivaldo’, Serumogo Ali na Adama Bagayogo.

Abandi bakinnyi iyi kipe yaganiriye na bo uburyo batandukana ariko hakaba hari hasigaye guhabwa ibyo iba igomba ni Niyonzima Olivier ‘Seif’ ukina hagati na myugariro w’Umurundi Musore Prince ushobora gutizwa kubera amasezerano y’umwaka n’igice agifite.

Kuri ubu Rayon Sports ifite abanyezamu batatu ari bo Umunya-Mali Drissa Kouyaté, Mugisha Yves na Kwizera Olivier uri mu bakinnyi umunani bashya baguzwe muri Mutarama.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE