Ikipe ya APR FC yatsinze AS Kigali mu mukino wa 1/2 cy’igikombe cy’Intwari wakinwe kuri uyu wa Gatatu saa Cyenda kuri Kigali Pele Stadium, yerekeza ku mukino wa nyuma.

Amakipe yombi yatangiye akina afunguye afite inyota yo gushaka igitego. Ku munota wa 19, Frank Onyeabor yatabaye ku mupira mwiza Ronald Ssekiganda yahaye Hakim Kiwanuka akisuganya agiye kuwutera ahita awumukuraho.

Hari aho Dusabimana Olivier Muzungu yari azamukanye neza umupira washoboraga guteza ibibazo imbere y’izamu rya APR FC, gusa asifurwa kurarira,

Ku munota wa 28, AS Kigali yashakaga penariti ku mupira Tuyisenge Arsene yabonye, Niyomugabo Claude awumukuraho mu rubuga rw’amahina ariko ahita afana yerekana ko yakorewe ikosa.

AS Kigali yaje gukora impinduka mu kibuga havamo Tuyisenge Arsene wari wagize ikibazo cy’imvune hajyamo Pascal Niyonkuru Kabuga.

Mbere y’uko igice cya mbere kirangira APR FC yasatiriye cyane abarimo William Togui babona uburyo ariko ntibabubyaza umusaruro.

Ku munota wa 48 APR FC yarase uburyo buremereye ku makosa Mitima Isaac yakoze yihera umupira Byiringiro Jean Gilbert ubundi nawe awuha Hakim Kiwanuka ariko awutera kure y’izamu.

Nyuma yo kurata uburyo bwinshi imbere y’izamu, ku munota wa 59 Hakim Kiwanuka yisubiyeho afungura amazamu ku mupira yahawe na Ronald Ssekiganda.

Bidatinze ku munota wa 64, APR FC yabonye igitego cya kabiri gitsinzwe na William Togui nyuma yo kwandagaza ba myugariro ahawe umupira na Hakim Kiwanuka.

AS Kigali yakomeje kurushwa cyane ubundi ku munota wa 78 Ruboneka Jean Bosco atsinda icya 3 ahawe umupira na Niyigena Clement.

Umukino warangiye APR FC itsinze AS Kigali ibitego 3-0 ihita yerekeza ku mukino wa nyuma aho izahura n’izava hagati ya Rayon Sports na Police FC zifitanye imukino ejo saa Cyenda muri Kigali Pele Stadium.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE