Mu Karere ka Kayonza hatangiye iperereza ku mwana w’umuhungu w’imyaka 14 wigaga mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza, bikekwa ko yiyahuye nyuma y’uko umurambo we wasanzwe mu giti cya avoka umanitse mu mugozi.
Ibi byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Mutarama 2026, mu Mudugudu wa Rwangabareshya mu Kagari ka Shyogo mu Murenge wa Nyamirama mu Karere ka Kayonza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirama, Kagabo Jean Paul, yavuze ko umurambo w’uwo mwana w’imyaka 14 wasanzwe mu giti cya avoka kiri iwabo mu rugo. Yabanje kujya ku ishuri mu gitondo ahita ataha.
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ababyeyi be bamubajije igitumye ahise ataha amasomo atarangiye ngo abasubiza ko bamutumye amafaranga yo kurya ku ishuri, bamubwiye ngo bayamuhe ayajyane ababwira ko azasubirayo ejo.
Ati “Umubyeyi yahise amusaba gutunda ivu akarikura mu gikoni akarijyana mu nsina, uwo mugabo yagiye kwahira imigozi agarutse asanga umwana ari mu mugozi mu giti kiri mu gikari, yahise atabaza nyina basanga uwo mwana yapfuye.’’
Gitifu Kagabo yakomeje avuga ko bahise batabaza ubuyobozi nabwo bwitabaza inzego z’umutekano zirimo RIB, aho bahise bajya gupima uwo murambo kugira ngo koko bamenye ko uwo mwana yiyahuye.
Ati “Ubutumwa twaha ababyeyi ni ukujya begera abana bakabaganiriza bakumva icyo batekereza, umwana ashobora kwiyahura kubera agahinda gakabije, buri wese namenye uko aganiriza abana be, ababe hafi umunsi ku munsi ku buryo ibibabangamiye babimenya bakanamenya uko babikemura.’’
Kuri ubu umurambo w’uyu mwana wajyanywe ku Bitaro bya Rwinkwavu kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere yo kuwushyingura.
Uyu mwana yabanaga na mukase nyuma y’uko nyina umubyara ashatse undi mugabo, abaturage bakaba bavuga ko babana neza nta kibazo bari bigize bumva bagirana.

