Uyu mutoza ukomoka muri Portugal yirukanwe nyuma y’uko iyi kipe yaherukaga kunganya na Leeds United 1-1. Icyemezo cyo kwirukana Amorim cyafashwe n’abayobozi bakuru muri Manchester United barimo Umuyobozi Mukuru wa Siporo, Omar Berrada, n’Umuyobozi wa tekenike, Jason Wilcox. Ni nyuma y’uko umubano hagati ye n’ubuyobozi wangiritse bitewe n’amagambo yatangaje.

Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma yo kunganya na Leeds, Amorim yagaragaje ko atumvikana n’abamukuriye, avuga ko we ari “Manager” wa Manchester United atari “Coach”.

Yagize ati: ”Bizagenda gutya mu mezi 18 cyangwa kugeza igihe ubuyobozi buzahindurira ibintu. Sinzigera mpinduka. Nzaguma nkora akazi kanjye kugeza igihe bazanzanira undi uzansimbura.”

Amorim yakunze kunengwa kubera kudashaka guhindura uburyo bw’imikinire aho yatsimbaraye kuri 3-4-3.

Uyu mutoza kandi yigeze gutangaza ko atabona abakinnyi akwiriye kugira ngo ashyire mu bikorwa uburyo bwe, ari na byo byakomeje kongera umwuka mubi hagati ye n’ubuyobozi.

Darren Fletcher wahoze ari umukinnyi wo hagati w’iyi kipe akaba n’umutoza w’abatarengeje imyaka 18, niwe uteganyijwe gufata ikipe by’agateganyo. Umukino wa mbere ashobora kuyitoza ni uwo bazasura Burnley ku wa Gatatu, mu gihe umutoza uzahabwa akazi mu gihe kirambye ateganyijwe kuza mu mpeshyi.

Nk’uko byari bikubiye mu masezerano Amorim yasinyiye Manchester United avuye muri Sporting CP mu Ugushyingo 2024, nta ngingo yemerera ikipe kumusezerera idatanze amafaranga yose. Ibi bivuze ko United igomba kumwishyura amafaranga yose yari asigaye mu masezerano ye yagombaga kurangira mu 2027, hiyongereyeho n’umwaka w’inyongera.

Manchester United imaze guha akazi abatoza batandatu kuva Sir Alex Ferguson yagenda muri 2013, kandi imaze gukoresha miliyoni zirenga 50 z’amapawundi mu kwirukana abatoza.

Ruben Amorim asize Manchester United ku mwanya wa 6 n’amanota 31.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE