Umuyobozi w’Inama y’Abepisikopi Gatolika ya Repubulika Ihanira Demokarasi ya Congo (CENCO), Musenyeri Fulgence Muteba Mugalu, ahangayikishijwe n’uburyo Perezida Félix Tshisekedi yagwatirije ibirombe by’igihugu mu myaka 99.
Mu ntangiriro z’uku kwezi, RDC yemereye sosiyete z’Abanyamerika kugenzura ibirombe by’amabuye y’agaciro byinshi hashingiwe ku masezerano y’amahoro n’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu yasinyiwe i Washington D.C.
Imbere y’abakirisitu Gatolika bari bateraniye mu misa ibanziriza Noheli, i Lubumbashi mu ntara ya Haut-Katanga ku wa 24 Ukuboza 2025, Musenyeri Muteba yasobanuye ko amasezerano nk’aya ari ay’ubucuti bw’ikinyoma kubera ko usanga ahanini ashingiye ku bufatanye burimo ubusumbane.
Musenyeri Muteba yagize ati “Aya masezerano yose mwumva mu by’ukuri ni ay’ubucuti bushingiye ku kinyoma, ni amasezerano y’ubufatanye bw’ubusumbane. Ni amasezerano y’ubufatanye butuma imodoka zitunda bikabije umutungo kamere wacu.”
Amerika yagaragaje ko ishaka gufasha RDC kubona amahoro n’iterambere birambye binyuze mu bufatanye, ariko Musenyeri Muteba yagaragaje ko nta munyamahanga witaye ku mahoro y’Abanye-Congo cyangwa iterambere ryabo, ahubwo ko buri wese areba inyungu ze.
Uyu mushumba yagize ati “Mu by’ukuri, iyi ni isura nshya y’ubukoloni cyangwa se mbivuze uko biri, ni ubukoloni bushingiye ku bukungu. Nshengurwa n’ingengabitekerezo izana amasezerano y’ubusumbane, atari muri RDC gusa, ahubwo no mu bihugu byinshi bya Afurika, Amerika y’amajyepfo n’igice cya Asie.”
Kuri Tshisekedi, Musenyeri Muteba ko bitumvikana ko umuntu yemera ko amabuye y’agaciro y’igihugu cyose atwarwa, agamije kurengera ubutegetsi bwe. Yagaragaje ko ahazaza h’Abanye-Congo n’ibyishimo by’Abanye-Congo byagizwe igitambo.
Ati “Birenze imyumvire kuba umuntu yatanga amabuye y’agaciro yose y’igihugu kugira ngo arengere ubutegetsi cyangwa sisiteme ya politiki. Rwose ibi bisobanuye gutanga igitambo cy’iterambere ry’abaturage no kwambura ibyishimo abazavuka mu gihe kizaza.”
Musenyeri Muteba yahishuriye Abanye-Congo ko Tshisekedi yemereye sosiyete z’Abanyamerika kugenzura ibirombe bya RDC mu gihe cy’imyaka 99. Ntiyumva ukuntu umuntu agwatiriza ubukungu bw’igihugu mu gihe kirekire nk’iki.
Ati “Ese mwari muzi ko twasinye amasezerano y’imyaka 99 yo kubyaza umusaruro umutungo kamere? Ibyo murabizi? Imyaka 99! Kandi turabizi ko amabuye y’agaciro atazabaho iteka. Nk’uko bo babivuga, ni umutungo wisubira. Ariko ni gute umuntu agwatiriza umutungo w’igihugu imyaka 99?”
Mu byumweru bibiri bishize, Perezida Donald Trump wa Amerika yavuze ko Abanyamerika bazajya gucukura amabuye y’agaciro Tshisekedi yabasezeranyije, kuko ngo yahagaritse intambara yo mu burasirazuba bwa RDC.
Trump yavuze byeruye ko Amerika izakura sosiyete z’Abashinwa mu birombe byo muri RDC, hashingiwe ku masezerano ya Washington, kugira ngo ize imbere mu bihugu bikora batiri nyinshi z’imodoka zikoresha amashanyarazi n’ibindi bikoresho by’ingenzi.
Musenyeri Muteba yatangaje ko atewe impungenge n’uko RDC ishobora kuba isibaniro y’ibihugu bikomeye ku Isi bizaba bihanganira umutungo kamere wayo, ashingiye ku ntambara y’ubukungu iri hagati ya Amerika n’u Bushinwa. Ati “Ibimenyetso byose bigaragaza ko ari ho turi kugana.”

