Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 19 Ukuboza 2025, Umufaransa, Bruno Ferry, wahawe akazi ko gutoza Rayon Sports FC yageze mu Rwanda.
Akigera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, yakiriwe n’Umuyobozi wa Rayon Sports ushinzwe imiyoborere y’Umupira w’Amaguru, Irambona Eric, wari kumwe n’Umuvugizi w’Abafana bayo, Uwizeyimana Sylvestre.
Bruno Ferry yemejwe nk’umutoza mushya wa Rayon Sports mu gihe cy’amezi atandatu, asimbuye Afahmia Lotfi wirukanwe mu Ukwakira 2025, nyuma y’uko ubuyobozi butanyuzwe n’umusaruro we.
Mbere y’uko uyu mutoza ahabwa akazi, yabanje gushakirwa abazamwungiriza, ari bo Lomami Marcel na Haruna Ferouz wari usanganywe ikipe mu gihe abandi bari barirukanywe.
Biteganyijwe ko aza kwitabira umukino w’Umunsi wa 12 wa Shampiyona y’u Rwanda uhuza Rayon Sports na Gorilla FC, kuri Kigali Pele Stadium, kuri uyu wa Gatanu, saa 18:30.
Asanze Rayon Sports ari iya karindwi n’amanota 17, mu gihe mu mikino itanu iheruka yatsinzemo umwe wonyine.
Uyu mugabo w’imyaka 58 yatoje amakipe arimo Azam FC yo muri Tanzania mu 2024. Yayivuyemo yerekeza muri AS Vita Club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari na yo aherukamo.

