Mu bihe bitandukanye abantu bagiye bagaragaza ko ikipe ya Rayon Sports ikwiye guterwa inkunga na Leta nk’uko bigenda ku yandi makipe atandukanye mu Rwanda. Uwayezu Jean Fideli ubwo yari Perezida wayo yavuze ko baramutse bahawe amafaranga nk’ayo andi makipe ahabwa nabo  batwara ibikombe.

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, aganira na One Nation Radio yabajijwe ku byo gutera inkunga iyi kipe yambara ubururu n’umweru, yerekana ko amafaranga izayabona iyakuye mu bafatanyabikorwa mu gihe yaba yashyize ibintu byayo ku murongo.

Ati: ”Amafaranga bazayabona, amafaranga barayafite buriya ntibayabura nibashyira ibintu ku murongo bafite abafana benshi, bafite ibitekerezo bishobora gutuma babona amafaranga, ahubwo dutegereje ko bagira ayo bazana muri za academy na hehe hose bagateza imbere siporo.”

Yavuze ko Aba-Rayon bakwiye gukora bakiyubaka neza dore ko ari na ko babyifuza ku yandi makipe. Ati: ”Aba-Rayon bakore biyubake neza, ni ikipe iri mu makipe ya mbere mu cyiciro cya mbere kandi twifuza ko igira uburyo ijya ku murongo igakora neza ndetse n’andi makipe yacu yose kuko ni byo bituma tugira shampiyona nziza kandi iteye imbere.”

Minisitiri wa Siporo yagarutse no ku kibazo cy’imiyoborere cyagaragaye muri Rayon Sports bigatuma haseswa komite yayiyoboraga. Yavuze ko mu gukemura iki kibazo habayemo ko hinjiramo inzego zitandukanye.

Ati: ”Ni inzego zitandukanye bitewe n’inshingano zazo. RGB yagize iruhare inagomba kugira kubera inshingano ifite natwe rero nk’abashinzwe siporo na Federasiyo na League twese turi abafatanyabikorwa, niyo mpamvu twese buri wese mu nshingano ze tugenda twuzuzanya kugira ngo ibintu birusheho kugenda neza.”

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE