Kaminuza y’u Rwanda ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu za Atomike mu Rwanda,RAEB, byatangije ishami ryigisha ibyerekeye ingufu za nucléaire mu gukomeza kubakira ahazaza heza umugabane wa Afurika.
Ni porogaramu yatangijwe ku wa 3 Ukuboza 2025. Ikazaba iri ku cyiciro cya kabiri cya Kaminuza izwi nka ‘Bachelor of Science with Honours in Nuclear Science and Technology.”
Ibi bijyanye n’icyerekezo cy’igihugu gikomeje guharanira ko siyansi y’ingufu za nucléaire ishyirwa muri NST2 na Vision 2050.
Abanyeshuri biga muri iri shami bazajya bamara imyaka ine biga ndetse banagire umwanya wihariye wo gushyira mu ngiro ibyo biga mu ishuri.
Icyiciro cya mbere cyatangiranye abanyeshuri 52 muri uyu mwaka w’amashuri wa 2025-2026, aho harebwe ku banyeshuri batsinze neza amasomo y’imibare n’ubugenge.
Uretse kuba ingufu za nucléaire zishobora gutanga umuriro w’amashanyarazi ariko zishobora kwifashishwa no mu nzego zitandukanye.
Nko mu rwego rw’ubuvuzi, zishobora kwifashishwa mu buvuzi bugezweho no gusuzuma indwara zitandukanye zirimo na kanseri, mu buhinzi, ubumenyi ku ngufu za nucléaire bushobora kwifashishwa mu kongera umusaruro, guhangana n’ibyonnyi ndetse no gutunganya ifumbire hagendewe ku mpinduka zigenda ziba mu butaka n’ibindi.
Ku rwego rw’amazi n’imicungire yayo kandi ingufu za nucléaire zishobora gufasha mu gukurikirana amazi yo mu butaka no kuyobora neza uburyo amazi agenda mu sisitemu yayo.
Mu nganda naho zishobora kwifashishwa mu gusuzuma ko ibintu bidashobora kwangiza, ubuziranenge ndetse zanifashishwa no mu bikorwa by’ubwubatsi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Ishobora kugira uruhare kandi mu kubungabunga ibidukikije, gukora ubushakashatsi no guhangana n’ihindagurika ry’ikirere, zikaba zanagira uruhare mu rwego rw’umutekano binyuze muri za porogaramu zigenzura imizigo y’abagenzi n’ibyuma bisaka.
Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Assoc. Prof. Kayihura Muganga Didas, yavuze ko iri shami ari intambwe ikomeye ku Rwanda na Afurika kuko rizafasha mu gutegura abahanga muri urwo rwego.
Ati “Izategura abakozi bafite ubumenyi buhagije bashobora gufasha mu bikorwa by’inganda nto za nucléaire, mu buvuzi bwifashishije izo ngufu, umutekano ndetse no mu zindi nshingano zikomeye zigira uruhare mu iterambere rirambye.”
Umuyobozi Mukuru wa RAEB, Dr Fidele Ndahayo, yavuze ko gutangiza ayo masomo, u Rwanda rutagamije gusa gukemura icyuho gihari mu kubaka ubushobozi bw’abakozi, ahubwo runatanga umusanzu mu ntego ya Afurika yo kuba ku isonga mu ikoranabuhanga rya nucléaire.
Ati “Iyi gahunda irashyigikira ubushobozi bw’igihugu bwo guhugura abahanga mu by’ingufu za nucléaire b’imbere mu gihugu, guha abato ubumenyi n’ubushobozi bwo kwihuza n’ibisubizo bizanwa na yo mu rwego rw’ingufu, ubuzima, ubuhinzi, inganda n’ibidukikije.”
Yashimangiye ko ari gahunda yuzuzanya n’iyari isanzwe u Rwanda rwafatanyagamo n’abafatanyabikorwa batandukanye yahuguye abahanga 200 muri urwo rwego.
U Rwanda ruri gutangiza gahunda yo gukoresha ingufu za nucléaire rushyira imbere ikoranabuhanga rigezweho ry’izi ngufu mu bikorwa by’amahoro, hagamijwe kugera ku ntego zarwo z’iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza.
Kuri ubu ni umunyamuryango w’Urwego Mpuzamahahanga rushinzwe Ingufu za Atomike, IAEA, ndetse rukaba ruri mu bufatanye bw’akarere butandukanye nk’amasezerano ya AFRA agamije guteza imbere ubushakashatsi, iterambere no gushyira ingufu ubumenyi n’ikoranabuhanga rishingiye kuri nucléaire.
Umuyobozi Mukuru w’ishami ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga (UR-CST), Dr. Ignace Gatare, yavuze ko ibi bizagira uruhare mu iterambere ry’iguhugu
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu za Atomike mu Rwanda, RAEB, Dr. Fidel Ndahayo, yerekanye ko gutangiza ayo masomo ari intambwe ikomeye.

