Ubuhinzi bw’icyayi mu karere ka Nyaruguru ni kimwe mu bifatiye runini abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru.
Urugero ni Nyandwi Marie Chantal ugihingira mu Murenge wa Cyahinda uvuga ko yabitangiye mu 2021 ahereye kuri are 40.
Ubutaka Nyandwi yahereyeho bwabagamo agashyamba bakamuha ibuhumbi 50 Frw mu myaka ine ryatemwe, ubu akuramo ibihumbi 180 Frw ku mwaka umwe kubera icyayi.
Ati “Ubu mbasha kubona amafaranga y’ishuri ry’abana na mituweli. Naragikunze rwose, nzanakomeza kwagura ubuso.”
Mugenzi we Harerimana Evariste, avuga ko guhinga icyayi byabafashije kwikura mu bukene no kubyaza umusaruro ubutaka bwapfaga ubusa butera ndetse bitanga n’imirimo mishya nko kugisoroma n’ibindi, ibyahinduye imibereho n’ubukungu bwabo.
Ati “Ubuhinzi bw’icyayi tubufite ku mutima kandi turashishikariza n’abandi kugihinga kuko gitanga inyungu igihe kirekire.”
Umuyobozi muri SCON, Philippe Sijey, yavuze ko mu myaka umunani bamaze bakorera i Nyaruguru, intego yari ugufasha abahinzi bafite ubutaka buri munsi ya hegitari imwe, ngo na bo binjire mu buhinzi bw’icyayi.
Ati “Tuzi ko hari abadafite amafaranga batangiriraho bita ku cyayi, kandi twishimira gukorana n’abafite ubuso buto butarenga hegatari imwe, kuko bituma amafaranga agera kuri benshi, kurusha kwita ku baturage babiri gusa bafite hegitari 100.”
Yakomeje avuga ko kuva mu 2017, SCON imaze gufasha abahinzi 3250 aho bahinze hegitare 2500, ibyatwaye miliyari hafi 75 Frw ubariyemo no kubaka Uruganda rw’Icyayi rwa Kibeho bifatwa nk’impanga, bikaba byaratanze akazi ku basaga 7800.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ibyoherezwa mu Mahanga bikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB), Bizimana Claude, yavuze ko icyayi ari igihingwa ngengabukungu cyinjiriza u Rwanda amadovize menshi buri mwaka.
Ati ‘‘Ubukungu bw’igihugu buteze amaso ku cyayi cyinshi kandi cyiza musoroma. Umuhate mushyiramo ni wo utuma umuhinzi abona ku mafaranga aturuka ku isoko mpuzamahanga, iyo cyabaye cyiza.”
Yakomeje asaba abahinzi ndetse n’abafatanyabikorwa babunganira gukomeza umurego mu gutera icyayi cyinshi banagikurikirana neza kugira ngo kizanatange umusaruro ufite ubwiza.
U Rwanda rugeze ku nganda 19 z’icyayi zirimo enye zo muri Nyaruguru, ndetse n’amakoperative 21 y’abahinzi, na kompanyi enye zunganira mu buhinzi bwacyo.
Mu Karere ka Nyaruguru hamaze guhingwa hegitari 9200, intego ikaba iyo kugeza kuri hegitari 12000 vuba.

