Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Premier League, Jules Karangwa, yatangaje ko mu mwaka wa 2025/26, uru rwego rureberera Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda ruzakoresha nibura miliyoni 800 Frw.
Ibi ni bimwe mu byo yatangaje nyuma y’Inama y’Inteko Rusange y’abanyamuryango ba Rwanda Premier League yateranye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 15 Ugushyingo 2025.
Karangwa yavuze ko iyi nama itaganiriye ku mategeko ya Rwanda Premier League, ahubwo yarebeye hamwe uko umutungo wayo uzakoreshwa muri uyu mwaka w’imikino.
Ati “Kimwe mu byari bihatse ibindi ni ukwemeza gahunda y’ibikorwa ndetse n’ingengo y’imari izabigendaho muri uyu mwaka wa 2025/26. Yemejwe kandi ibyifuzo byatanzwe n’abanyamuryango bigaragaza ko ejo hazaza ha Rwanda Premier League ari heza.”
“Rwanda Premier League ivana ubushobozi mu bafatanyabikorwa no muri FERWAFA nk’urwego rureberera umupira w’amaguru, ari na rwo rwadushyizeho.”
Yavuze ko kugeza ubu hari miliyoni 160 Frw zigabanywa amakipe 16 yo muri Shampiyona y’u Rwanda, ariko nanone hakaba na miliyoni 280 Frw yateganyijwe y’ibihembo ku makipe azitwara neza.
Karangwa avuga ko aya mafaranga ahabwa amakipe “ari hafi ½ cy’ingengo y’imari yatowe n’abanyamuryango ijya kungana na miliyoni 800 Frw. Aya arimo miliyoni 220 Frw atangwa na StarTimes, miliyoni 280 Frw atangwa na FERWAFA, miliyoni 70 Frw z’abafatanyabikorwa bahemba abakinnyi n’andi duteganya kubona.”
Muri uyu mwaka w’imikino wamaze gutangira kandi uru rwego rwifuza gutangiza umushinga wo kuzerekana imikino ya Shampiyona y’u Rwanda kuri televiziyo bwite ya Rwanda Premier League.
Iyi ni televiziyo izaba ikorera kuri murandasi, ikaba iteganyijwe gutangira mu kwezi gutaha k’Ukuboza 2025.
Izaza isanga hari imwe mu mikino inyuzwa kuri murandasi by’umwihariko ku mbuga za Rwanda Premier League no kuri Magic Sports TV ya StarTimes.
Rwanda Premier League kandi iri mu biganiro n’abafatanyabikorwa bazayifasha kubona imipira yo gukina iri ku rwego rwiza kandi rumwe, n’undi wo kwitirirwa Shampiyona y’u Rwanda.
Ibi byose biri guteganywa mu gihe Shampiyona y’u Rwanda igeze ku Munsi wa Karindwi aho iyobowe na Police FC, ndetse mu gihe gito hashobora kwiyongeraho amakipe abiri yo muri Sudani ari yo Al Hilal SC na Al Merrikh SC zitegereje uburenganzira bwa CAF zikuzuza amakipe 18 mu Rwanda.

