Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwagaragaje ko ijanisha rinini ry’ibirego ku ihohoterwa rikorerwa abana biba bifite ishingiro kandi ko harimo iritavugwa bigizwemo uruhare na bamwe mu babyeyi batita ku burere bw’abana babo, ntibamenye amakuru yabo.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Nitenganya Emma Claudine, yavuze ko umubare w’abana bahohoterwa atari muto bitewe n’ababyeyi batita ku burere bw’abana babo, bigatuma ihohoterwa rikomeza hamwe ntirivugwe.

Imibare y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha iheruka igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/24 mu gihugu hose abantu 4.901 bakurikiranyweho icyaha cyo gukorera abana ihohoterwa rishingiye ku gitsina, harimo abagabo 4.767 n’abagore 134.

Ni mu gihe abana 4.849 ari bo batangiwe ibyo birego byo guhohoterwa, harimo abakobwa 4.646 n’abahungu 203.

Ntirenganya yabwiye Isango Star ko ijanisha rinini ry’ibirego by’abana biba bifite ishingiro, ababikurikiranyweho bakabihanirwa.

Yagize ati “Ku rwego rw’Igihugu, bigaragara ko hari abana barenga 4.000 hakiriwe mu bugenzacyaha ibirego by’uko basasambanyijwe, kandi muri ibyo ibigera kuri 75% hafi 76% byagaragaye ko ari ko byagenze. Ikiduhangayikishije cyane ni uko iyo mibare ivugwa ari iy’ibirego byagejejwe mu nkiko gusa.”

Yakomeje ati “Hari abandi bana baba basambanyijwe, ariko ntibivugwe ngo bigere mu nkiko ngo tubimenye. Hari abana basambanywa ababyeyi ntibabimenye.”

Ntirenganya yasobanuye ko iyo mibare y’ihohoterwa rikorerwa abana ritavugwa na ryo ari ryinshi ahanini bitewe no kutita ku nshingano z’uburere bw’abana uko bikwiye kw’ababyeyi, cyane cyane kudakurikirana aho birirwa.

Ati “Usanga hari ababyeyi badakurikirana abana babo ngo bamenye ko ikibazo nk’icyo batahuye na cyo, kandi ni bo baba bafite icyo babikoraho. Niba umubyeyi afite ibyo ahugiyeho, agomba gukurikirana uwo yasigiye umwana mu rugo. Iyo umwana yiga aba ari mu mwanya mwiza wo kuba atahura n’ihohoterwa, cyangwa yaba ari muto cyane akajya amusiga mu irerero.”

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali yaboneyeho gusaba abantu ko mu gihe hari umwana wakorewe ihohoterwa, uwarikoze agahanwa badakwiye gutererana uwo mwana, kuko akenshi aba yasigaranye ihungabana.

Ati “Wa mwana w’umukobwa wahohotewe akanagira ibyago, agaterwa inda, nitugomba kumva ko ari umuntu wakoze amabi wifata nabi. Tugomba kubanza kumva ko yakorewe icyaha cy’indengakamere gishobora guhanishwa igifungo cya burundu. Icyo cyaha kiremereye gutyo ni ikintu kibi cyane uwahohotewe aba yakorewe, kandi ntituba tugomba kumwongeza ikindi kibi.”

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE