Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga; Ishimwe Pierre, Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunussu, Byiringiro Gilbert, Niyomugabo Claude, Ssekiganda Ronald, Ruboneka Jean Bosco, Dauda Yussif, Hakim Kiwanuka, Mugisha Gilbert na William Togui.

Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga; Pavelh Ndzila, Serumogo Ally, Musore Prince, Youssou Diagne, Emmanuel Nshimiyimana, Richard Ndayishimiye, Seif Niyonzima, Abedi Bigirimana, Yves Habimana, Tambwe Gloire na Bassane Aziz.

Uyu mukino wagombaga gutangira saa Cyenda zuzuye, gusa watangiye ukererewe iminota 4. Amakipe yombi yawutangiye ari hejuru afite inyota y’igitego.

Ku munota wa 4 Dauda Yussif yarekuye ishoti riremereye ariko rinyura impande y’izamu gato cyane. Umukino wakomeje ikipe y’ingabo z’igihugu irema uburyo bwinshi imbere y’izamu nk’aho Nshimiyimana Yunusu yarekuye ishoti ku mupira wari uvuye muri koroneri, gusa ba myugariro ba Rayon Sports baratabara.

Ku munota wa 25 APR FC yafunguye amazamu kuri koroneri yatewe na Ruboneka Jean Bosco ubundi Ronald Ssekiganda ashyiraho umutwe umupira uruhukira mu nshundura.

Bidatinze ku munota wa 36 Nyamukandagira yashyizemo icya kabiri ku ishoti ryarekuwe na Hakim Kiwanuka ubundi Pavelh Ndzira kugumana umupira biranga usanga William Togui awushyira mu izamu. Rayon Sports yakomeje kurushwa ndetse hari aho yarokotse ku mupira mwiza William Togwi yari abonye gusa arekuye ishoti rinyura hejuru y’izamu gato cyane.

Mu gice cya kabiri Rayon Sports yaje ikora impinduka mu kibuga havamo Serumogo Ally, Habimana Yves na Niyonzima Olivier Sefu, hajyamo Rushema Chris, Ishimwe Fiston na Tony Kitoga. Nyuma yo gukora impinduka mu Murera yasatiriye gusa ba myugariro ba APR FC bakaba maso.

Ku munota wa 65 Rayon Sports yongeye gukora impinduka mu kibuga havamo Tambwe Gloire nyuma yo kugira ikibazo cy’imvune hajyamo Harerimana Abdoulaziz. APR FC nayo yahise ikora impinduka havamo William Togui na Mugisha Gilbert hajyamo Mamadou Sy na Denis Omedi.

Hari aho Pavelh Ndzira yaakoze amakosa yihereye umupira Mamadou Sy gusa Rushema Chris aratabara awushyira muri koroneri. Ku munota wa 90+4′ Mamadou Sy yatsinze igitego cya gatatu bivuye ku makosa ya ba myugariro ba Murera.

Umukino warangiye APR FC itsinze ibitego 3-0 ihita igira amanita 11 mu gihe rayon Sports yo yakomeje kugira 12.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE