Ni ubukangurambaga Aline Gahongayire yatangiye mu Ugushyingo 2025, Ukwezi nubundi kwahariwe guhangana n’iyi ndwara dore ko tariki 14 ari umunsi mpuzamahanga wo kuyihashya.
Gahongayire yagize ati “Nk’umuhanzi, ndashaka gukoresha ijwi ryanjye kugira ng ngeze ku barwayi n’abatararwara ubutumwa bwo kumenya, kwirinda no kubana neza n’iyo ndwara.”
Abajijwe uko azabasha kugera ku byo yiyemeje, yavuze ko azifashiha imbuga nkoranyambaga ze aho azajya aganiriza abarwaye Diabète n’imiryango yabo, abatararwara abashishikarize kwisuzumisha hakiri kare.
Uyu muhanzi yagaragaje ko iyi ndwara ishobora gutera ihungabana uyirwaye bityo ko baba bakeneye abantu babaganiriza ari narwo rugendo yatangiye.
Aline Gahongayire uzwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana yamaze imyaka 25 azahajwe n’iyi ndwara, ariko ku bufasha bw’umuryango ‘Belle vie’ washinzwe na Dr. Léonard Nduwayo yaje guhabwa ubuvuzi n’ubumenyi kuri iyi ndwara ari nayo mpamba akenyereyeho mu bukangurambaga yatangiye.
Nyuma yo kwigishwa mu buryo bwimbitse, Gahongayire yashyikirijwe impamyabumenyi isanzwe ihabwa umurwayi wahawe amasomo mu myumvire no kubana na Diabète, amasomo yize akaba ariyo agiye kwifashisha mu gufasha abandi.

