Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen (Rtd), Albert Murasira, yatangije imirimo yo kuvugurura Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye kugira ngo gishyirwe ku rwego rwisumbuye rutanga serivisi nk’izitangirwa mu bitaro “Medicalized Health Centre’’, ibizavuna amaguru abaturage bakoraga ingendo ndende bajya kwivuriza kure.

Uyu mushinga wo kuvugurura Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye giherereye mu Karere ka Kirehe, watangijwe ku wa 5 Ugushyingo 2025.

Biteganyijwe ko nicyuzura kizunganira Ibitaro bya Kirehe byakire abaturage bo mu mirenge ya Mahama, Nasho, Mpanga, Nyarubuye na Mushikiri.

Uyu mushinga ni igice kimwe mu bigize umushinga Jya Mbere, ugamije guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’impunzi n’Abanyarwanda bazakiriye.

Miliyari 5 Frw zizakoreshwa mu kuruvugurura iki kigo nderabuzima yatanzwe na Leta ya Denmark binyuze muri gahunda y’iki gihugu y’iterambere mpuzamahanga (DANIDA).

Kizaba gifite ibyumba bibiri bitangirwamo serivisi zo kubaga, ibyumba byakira ababyeyi, iby’abategereje kubyara, icyita ku bana bavutse batagejeje igihe, ahatangirwa serivisi z’indembe n’iz’isuzuma ndetse n’ibitanda 110 byo kwakira abarwayi.

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Gen Maj (Rtd) Albert Murasira, yabwiye abaturage b’i Nyaruruye ati “Ingendo ndende mwakoraga mujya gushaka serivisi z’ubuzima zisumbuye zizagenda zigabanyuka kandi binagabanye amafaranga n’umwanya byabafataga mukora izo ngendo. Uyu mushinga ni amahirwe ku bantu batandukanye ari ukubona akazi ku rubyiruko n’abantu bakuru, bikazanabafasha mu gukemura ibibazo bitandukanye no gukomeza urugendo rwo kwivana mu bukene.’’

Mukabugingo Speciose utuye mu Murenge wa Nyarubuye mu Kagari ka Nyarutunga mu Mudugudu wa Nyarutunga, yashimiye Leta yabavugururiye avuga ko bigiye kubafasha kwivuriza hafi aho gukora ingendo ndende bajya kwivuriza kure.

Ati “Turashimira ubuyobozi bwiza bw’Igihugu cyacu uburyo buba bwadutekerereje, iri vuriro twararisabye ariko rwose ubu turashimira ubuyobozi bwacu ko bwatwumvise bukaba bugiye kuryubaka.’’

Ambasaderi wa Danemark mu Rwanda, Sahr Kpundeh, yavuze ko ibikorwa bateye inkunga byo kubaka iki kigo nderabuzima bizeye ko kizafasha abaturage benshi bagorwaga no kujya kwivuza kure,yasezeranyije abaturage ba Kirehe ko azagaruka gusura ibi bitaro bateye inkunga nibyuzura.

Umushinga Jya Mbere watangijwe mu 2019, ni umwe mu mishinga y’icyitegererezo ya Guverinoma y’u Rwanda, ishyirwa mu bikorwa na MINEMA ku nkunga ya Banki y’Isi n’abandi bafatanyabikorwa.

Ufite intego zo kunoza uburyo bwo gutanga serivisi z’ibanze, kongera amahirwe mu bukungu, no guteza imbere kurengera ibidukikije mu turere ducumbikiye impunzi turimo; Kirehe, Gatsibo, Karongi, Nyamagabe, Gisagara, Gicumbi, Huye, Bugesera, na Kigali.

Ubu umaze kugera ku bantu barenga 700.000, barimo impunzi ibihumbi 121 n’abandi ibihumbi 592 b’Abanyarwanda. Binyuze mu mishinga yawo, abaturage bamaze kubona ibikorwaremezo by’ubuzima, amashuri, ibigo bya TVET, amazi meza, imihanda, amasoko, ndetse n’ubufasha mu iterambere ry’ubucuruzi.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE