Umuhanzi w’icyamamare Sia yatsinze intambara ikomeye yari imuhuje n’umugabo we wa kabiri, Daniel Bernad, mu rubanza rwabo rwa gatanya nyuma y’uko umucamanza yanze icyifuzo cy’uyu mugabo cyo kumwambura uburenganzira bwo kurera umwana wabo.
Nk’uko byatangajwe na TMZ, urukiko rwemeje ko impamvu yatangajwe muri dosiye ya Daniel nta makuru mashya arimo kuko yose yari azwi kuva muri Kanama 2025, ubwo bombi bemeraga amasezerano y’agateganyo yo kurera umwana wabo w’umwaka umwe, Somersault Wonder Bernad.
Icyo gihe, Sia ni we wahawe uburenganzira bwo kuba ari we mubyeyi ukurikirana ubuzima bw’umwana bwa buri munsi, mu gihe Daniel yemerewe kumusura gusa mu buryo bigenzurwa n’inzego z’ubuyobozi.
Daniel yari yasabye ko urukiko rumuha uburenganzira bwuzuye avuga ko Sia ari “ikibazo gikomeye” amushinja gukoresha ibiyobyabwenge.
Ariko umwunganizi wa Sia, Laura Wasser, uzwi cyane muri Hollywood, yasobanuye ko nta makuru mashya Daniel afite yashingiraho kugira ngo ahindure icyemezo cyari cyafashwe.
Yongeyeho ko Daniel ari we wari ufite ikibazo gikomeye, kuko mu gihe bagiranaga ayo masezerano, yari ari gukorwaho iperereza na Polisi ya Los Angeles ku byaha byerekeye amashusho y’urukozasoni agaragaramo abana bato batarageza ku myaka 18.
Daniel we yahakanye ibyo byaha byose, ndetse avuga ko yizera ko Sia “yabeshye ibimenyetso” kugira ngo bigabanye umwanya amara n’umwana wabo.
Ku bijyanye n’ibiyobyabwenge, Sia yavuze ko amaze amezi arenga atandatu adakoresha ibiyobyabwenge kandi ko yiteguye gukora ibizamini igihe cyose, ahubwo ari Daniel wagiye yanga kwemera gupimwa.
Uyu mugore yemera ko yigeze kugira ibibazo by’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge imyaka 15 ishize, ariko ashimangira ko gukira no kuguma mu buzima buzira ibiyobyabwenge ari “inkingi y’ubuzima bwe.”
Sia yari yatangaje ko yatandukanye na Daniel muri Werurwe 2025 nyuma y’imyaka ibiri bari bamaranye, avuga ko impamvu ari “ukutumvikana gukomeye”. Yari yasabye kuba ari we ufite uburenganzira bwose ku mwana, ariko yemera ko Daniel amusura igihe cyateganijwe.
Daniel kandi aracyari mu yindi ntambara yo gusaba Sia kumuha ubufasha bw’amafaranga umwe mu bashakanye aha mugenzi we nyuma yo gutandukana arenga 250.000 $ buri kwezi.
Iyi ni gatanya ya kabiri ya Sia kuko yari yaratandukanye n’umugabo we wa mbere Erik Lang mu 2016, nyuma y’imyaka ibiri y’ugushyingiranwa.

