Sherrie Silver uri mu Banyarwanda bamaze kubaka izina mu kubyina yaciye ku ruhande ikibazo cy’umunyamakuru wari umubajije igihe azashakira n’uko atekereza umugabo yifuza.
Byagarutsweho mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Mbere tariki 27 Ukwakira 2025, cyateguraga ibirori bya ‘The Silver Gala’ bizaba ku wa 1 Ugushyingo 2025.
Umunyamakuru yabajije Sherrie Silver igihe yumva azashakira umugabo n’inkomoko y’umugabo yifuza.
Mu gusubiza uyu mukobwa yabanje guseka ariko yirinda kuvuga byinshi.
Ati “Igisubizo kuri icyo kibazo ni ugusenga Yesu no kumubaza. Njye ndi hano gukora ibyo ngomba gukora.”
Ubwo yabazwaga niba ashaka umugabo w’Umunyarwanda, yavuze ko “Nabyishimira cyane. Mama yabyishimira birushijeho!”
Ibirori bya ‘The Silver Gala’ biteganyijwe ku wa 1 Ugushyingo 2025, bigiye kuba ku nshuro ya kabiri, cyane ko byatangiye mu mwaka ushize wa 2024. Bizabera muri BK Arena.
Byitezwe ko bizaririmbamo Butera Knowless, Massamba Intore, Juno Kizigenza, Ross Kana, Chriss Eazy, Sherrie Silver na Sherrie Silver Foundation.
Itike yo kwinjira muri iki gitaramo yihagazeho, cyane ko iya make ari ibihumbi 120 Frw ku muntu ushaka kwicara ku meza ateye mu myanya isanzwe. Abashaka kugurira rimwe aya meza ari abantu umunani bo bazasabwa kwishyura miliyoni 1 Frw.
Ku rundi ruhande umuntu umwe ushaka kugura itike yo kwicara ku meza ateye mu myanya y’icyubahiro we azasabwa kwishyura itike y’ibihumbi 130 Frw, mu gihe abifuza kugura ameza y’abantu umunani bo bazasabwa kwishyura 1.200.000 Frw.

