Ni mu mukino wo ku munsi wa kane wa shampiyona wakinwe kuri uyu wa Gatandatu saa kumi Nebyiri n’iminota 30 kuri Kigali Stadium.
Umukino watangiye ikipe ya Rayon Sports ifite imbaraga nyinshi ndetse ihita inafungura amazamu ku munota wa mbere ku gitego cya Tambwe Gloire ku mupira Aziz Bassane yarazamuye ubundi umunyezamu agiye kuwukuramo uramucika.
Bidatinze ku munota wa 8 gusa Rutsiro FC yahise ibona igitego cyo kwishyura ku mupira Nshimiyimana Emmanuel ‘Kabange’ yari asubije inyuma ari mu rubuga rw’amahina usanga Mbombele Jonas ahita arekura ishoti ririhukira mu nshundura.
Mu minota yakurikiyeho umukono wagabanyije umuvuduko umupira ukinirwa mu kibuga hagati. Hari aho Rayon Sports yabonye uburyo imbere y’izamu binyuze ku mupira warufashwe na Musore Prince ariko awupfusha ubusa.
Ku munota wa 42 Rayon Sports yabonye igitego cya kabiri gitsinzwe na Bigirimana Abedi ku mupira waruhinduwe neza na kapiteni Serumogo Ally Omar. Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports yatsinzwe ibitego 2-1.
Mu gice cya kabiri Murera yaje ikora impinduka mu kibuga havamo Habimana Yves hajyamo Harerimana Abdulaziz. Ku munota wa 49 Rutsiro FC yari ibonye igitego cya Mombele Jonas gusa umusifuzi yerekana ko hari habayemo kurarira. Rayon Sports yaje kubona penariti ku ikosa umunyezamu wa Rutsiro FC,Nzana Ebini yari akoreye Aziz Bassane .
Yatewe na Bigirimana Abedi gusa umunyezamu ayikuramo. Ku munota wa 90 Rayon Sports yabonye igitego cya gatatu gitsinzwe new Aziz Bassane ahawe umupira na Tambwe Gloire.
Umukino warangiye Rutsiro FC itsinzwe ibitego 3-1 ijya ku mwanya wa nyuma ubundi ihita ijya ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 8.
Mu yindi mikino yakinwe AS Kigali yatsinze Marine FC 1-0,AS Muhanga inganya na Etincelles FC 1-0 naho Bugesera FC inganya na Gasogi United 0-0.
Mu mikino yo ku munsi wejo Police FC izakina n’Amagaju FC saa Cyenda naho APR FC yakire Mukura VS saa kumi n’iminota 30 kuri Kigali Pele stadium.

