Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwatangaje ko bugiye gutangiza gahunda yiswe ‘Smart Rwamagana’ nk’igikorwa kinini kizajya gikurikirana ibijyanye n’isuku ndetse no guhangana n’imyubakire y’akajagari muri ako karere.

Byagarutsweho ku wa 12 Ukwakira 2025 ubwo hasozwaga umwiherero w’iminsi itatu wahurije hamwe abagize Inama Njyanama, abayobozi b’inzego z’abafatanyabikorwa n’abandi bahagarariye abakozi b’Akarere kugera ku rwego rw’Umudugudu ubwo bahuriraga mu mwiherero waberaga mu Karere ka Bugesera.

Umwe mu myanzuro yafatiwemo ni uko aka Karere kagiye gutangiza ’Smart Rwamagana’ nyuma yo kwerekwa uko hatangijwe Smart Kigali na Smart Bugesera hagamijwe kwimakaza isuku n’isukura ndetse n’uburyo yagize uruhare mu kurwanya abubaka mu kajagari no kurushaho kwegereza ibikorwaremezo abaturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko Smart Rwamagana ari igikorwa cyari kimaze igihe mu mitekereze yabo ndetse n’imbanziriza mushinga yacyo bakaba bari bayifite ku buryo bagiye kuyishyira hanze. Yavuze ko hari n’ibikorwa batangiye gukora bafatanyije n’abafatanyabikorwa.

Ati “Tuzahera ku rwinjiriro rwa Rwamagana aho tugabanira na Gasabo muri Nyagasambu tugire ibyo dutunganya, ni ibintu byari bihari ariko tutari twabishyira kumugaragaro. Tuzibanda cyane cyane ku isuku rusange, twibande no ku miturire.’’

Yakomeje agira ati “Mu isuku tuzareba aho abantu batuye, aho bakorera, aho abantu bagenda n’ahahurira abantu benshi, ahandi tuzashyira imbaraga ni aho abantu batuye ku buryo abantu batura byubahirije amategeko ariko bunatuma babasha kubona ibikorwaremezo nk’amazi, amashanyarazi n’imihanda.’’

Meya Mbonyumuvunyi yasobanuye ko aho Smart Rwamagana izaba itandukaniye n’igitondo cy’isuku ari uko mu gitondo cy’isuku bakuburaga umwanda bakawukiza, ariko muri iki gikorwa gishya hazarebwa ibintu byinshi birimo imihanda n’ibindi bikorwaremezo bitandukanye.

Kubijyanye n’abakozi bazifashishwa uyu muyobozi yavuze ko bagiye kubashaka ariko ko bazatangirana n’urubyiruko rw’abakorerabushake bakabashakira imodoka n’ibindi bazakenera byose ku buryo babasha gukurikirana ibibazo by’isuku n’isukura mu Karere ka Rwamagana.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyanya gaherereye mu Murenge wa Kigabiro, Munyankindi Eric, yavuze ko Smart Rwamagana ishoboka cyane kandi ko akurikije ko mu Murenge wabo biguriye imodoka y’isuku n’umutekano bizaborohera mu gukurikirana ibijyanye n’isuku ku buryo umwanda n’abubaka mu kajagari bicika.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yavuze ko ari umwe mu batangije Smart Kigali, yemerera abayobozi ba Rwamagana kubafasha mu kubona imodoka izajya ikurikirana ibijyanye n’isuku muri uyu Mujyi, yabasabye gutangirana imbaraga iki gitekerezo kandi bagaharanira ko gitanga umusaruro.

Akarere ka Rwamagana kari mu turere dutatu twashyizwe mu mijyi igaragiye Umujyi wa Kigali akaba ari nayo mpamvu kifuza impinduka mu gukurikirana abubaka mu kajagari ndetse no kongera isuku n’isukura.

 

Abayobozi bo muri Rwamagana bagiye gutangiza Smart Rwamana yitezweho kongera isuku

Guverineri Rubingisa yemereye abayobozi ba Rwamagana kubashakira imodoka izifashishwa muri Smart Rwamagana

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE