Mu Rwanda haboneka impu nyinshi ahanini ziva ku nka zirenga amagana zibagwa buri munsi, kugira ngo izi mpu zikorwemo ibikoresho bikenerwa, zibanza kugurishwa hanze mu bindi bihugu kugira ngo zitunganywe hanyuma zikongera kugurwa ku giciro kitari gito n’abatunganya ibikomoka ku mpu kugira ngo bakore ibikoresho bikenerwa mu buzima bwa buri munsi.
Muri Mata 2022, ubwo hateranaga Inama Nkuru y’Umuryango wa FPR Inkotanyi yabereye muri Kigali Arena, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yavuze ko byaba byiza mu Rwanda hatangijwe uruganda rukora inkweto mu mpu kuko rukize ku bworozi bw’inka
Umuyobozi ushinzwe imishinga muri MINICOM Godfrey Gakire, yijeje ko icyanya cy’inganda kizubakwa kizatanga umusaruro ndetse n’akazi kandi bigakemura ikibazo cy’impu zitumizwa hanze
Yagize ati: “Inyigo irimo gukorwa kandi hari ibiba bikorwa mu bijyanye n’igihe, ikoranabuhanga n’ibindi n’ibindi. Turi mu gice cy’inyigo, nirangira n’ibwo hazakurikiraho ishusho yayo (Design) n’ikoranabuhanga rigomba gukoreshwa.
Uretse n’ikoranabuhanga hari n’ibindi bijyanye n’ibidukikije no kubirengera. Aho tugeze, ni ku cyiciro kijyanye n’inyigo. Icyanya cy’inganda gutangira kwacyo, bizatangazwa n’inyigo izakorwa.”
yavuze kandi ko, byatumizwaga mu mahanga ariko icyo cyanya nikimara kujyaho, kizadufasha kugenda twongera umusaruro wabyo nubwo hari ibikorwa hano mu Rwanda ariko biri ku rwego rwo hasi cyane, biracyari bike cyane.”
Jean D’Amour Kamayirese, Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abakora ibikomoka ku mpu mu Rwanda (Rwanda Leather Value Chain Association) ashimira Leta y’u Rwanda uburyo irimo gutegura ibyerekeranye no gutunganya ibikomoka ku mpu kandi ko hari byinshi biteze kuri uru ruganda.
Agira ati: “Uruganda rugiye kubakwa, ni uruganda ruzafasha uru rwego ari yo tubarizwamo, ntabwo tuzongera kujya gushaka impu hanze.
Impu tuzajya tuzikura hano iwacu mu Rwanda nk’uko umukuru w’igihugu yavuze yuko dufite inka nziza, dufite impu nziza ntabwo tuzongera kujya kuzishaka hanze.
Ni ibyo kwishimira kuba hagiye kubakwa uruganda, dushonje duhishiwe kandi twiteguye neza kuzabyaza umusaruro uruganda ruzubakwa.”
Michel Habumugisha, Umuyobozi w’Ishyirahamwe rigamije guteza imbere ibikomoka ku mpu (Rwandese Association for The Promotion of Leather and Leather Products, RAPROLEP), ikinyamakuru ko uruganda rutunganya ibikomoka ku mpu ruzaba rwubatswe, ruzaba ari igisubizo.
Ati: “Nirutangira ruzaba ari igisubizo ku banyamuryango n’abakora ibikomoka ku ruhu muri rusange, aho ibiciro by’ibikomoka ku ruhu bikorewe mu Rwanda bizaba bigabanutse.
Icya Kabiri bizatuma dushobora gukora ibikoresho bifite ubwiza binashobora no guhangana ku masoko mpuzamahanga ndetse n’ibicuruzwa bituruka mu mahanga.”
Avuga ko hari ubushakashatsi bwagaragaje ko uruhu rw’u Rwanda ari rwiza ariko kuba rudatunganyirizwa mu Rwanda bifatwa nk’imbogamizi. Ashimangira ko n’iyo rugeze hanze usanga ari rwo rubarirwa mu bwiza bwa mbere n’ubwa Kabiri.
yatangaje kand ko iyo igikoresho cy’ibanze gitumijwe mu mahanga kiba kiyongereyeho ibindi biciro, ni muri urwo rwego igihe bimwe mu bikoresho bizaba biboneka hano mu gihugu cyacu, amafaranga y’urugendo ndetse n’andi mafaranga yose atakara kugira ngo ibicuruzwa bishobore kutugeraho ari byo bikoresho dukoresha, azaba yagabanyutse.”
Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda ivuga ko ingengo y’imari izakoreshwa mu kubaka icyanya cy’inganda zitunganya ibikomoka ku mpu mu Karere ka Bugesera, izatangazwa ari uko inyigo yarangiye.