Uyu muhanzi wamenyekanye cyane muri Afurika y’Iburasirazuba, yavuze ko iyi ndirimbo ari ishimwe rye ku Mana yamukuye mu bihe bikomeye, ikanamugeza aho atigeze atekereza, nubwo hari bamwe batifuzaga kumubona atera imbere.

Kirikou yavuze ibi ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali kiri i Kanombe, aho yakiriwe n’abakobwa bo muri Kigali Protocol, mu rugendo rwe rwo kwamamaza igitaramo azakorera i Kigali tariki 19 Ukwakira 2025 kuri Mundi Center.

Mu kiganiro na InyaRwanda, yagize ati: “Icya mbere cyo nje kwiyamamaza. Nje kwishyira ku isoko ngo abantu bamenye Kirikou n’ibyo akora. Nje kandi no gukora igitaramo ku itariki 19 Ukwakira kuri Mundi Center, ndetse no gukora Media Tour y’indirimbo yanjye ‘Aha Nihe’.”

Avuga ko iyi ndirimbo “Aha Nihe” itari mu zo yari yitezeho kumenyekana cyane, ahubwo ko yayikoze ayivuzeho ubwe. Ati “Hari igihe ukora indirimbo witeze ko izakundwa, ariko ntibikunde. Cyangwa ukayikora utekereza ko abantu batazayikunda, bakayikunda cyane. Sinari nzi ko iyi ndirimbo izakira gutya, kuko nayikoze ari njye nyivugaho. Izindi ndirimbo nabaririmbaga abandi, ariko iyi nayikoze ntekereza ubuzima bwanjye,”

Yongeyeho ko “Aha Nihe” yuzuyemo ubutumwa bwo gushima Imana no kwishima imbere y’abamurwanyaga, kuko ari indirimbo imubwira ibyo yanyuzemo n’uko Imana yamuhaye intsinzi.

Ati: “Iriya ndirimbo nayikoze nshima Imana ahantu yankuye n’aho yangejeje. Ariko harimo no kwishima hejuru y’abantu banyanga, mbabwira nti ‘Aha nihe?’ Sinari nzi ko hari abantu baziyumvamo cyane, kuko nayikoze mfatiye ku buzima bwanjye.”

Ku ruhande rwa Joshua Umukundwa, uyobora Kigali Protocol itegura iki gitaramo, yavuze ko bamaze kumvikana n’abahanzi barimo Bushali, Davis D, Yampano na Diez Dolla, bazafatanya na Kirikou kuri icyo gitaramo. Yongeyeho ko bishimira inkunga batewe na Be One Gin, izabafasha gutegura igitaramo ku rwego rwo hejuru.

Kirikou asanzwe ari umwe mu bahanzi b’abanyabigwi mu Burundi, uzwi mu ndirimbo “Yarampaye” yakoranye na Kivumbi King, “Biraharawe” n’izindi zakunzwe nka kandi afite gahunda yo gukomeza gufatanya n’abahanzi bo mu Rwanda mu mishinga itandukanye.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE