Shampiyona y’Isi y’Amagare izakomeza ku munsi wejo ku wa Gatanu tariki 26 Nzeri 2025, ubwo guhera saa Mbiri zuzuye kugeza saa Tanu n’Igice, hazaba hakina abahungu bari munsi y’imyaka 19 (Men Junior) bazarushanwa ku ntera y’ibilometero 119,3.
U Rwanda ruzaba ruhagarariwe na Ntirenganya Moise na Nkurikiyinka Jackson.Guhera saa Sita kugeza saa Kumi n’Igice hazaba hatahiwe abahungu batarengeje imyaka 23, bo bazakina intera y’ibilometero 164,6.U Rwanda ruzaba ruhagarariwe na Niyonkuru Samuel, Ruhumuriza Aime, Tuyizere Etienne na Ufitimana Shadrack.
Mu bakinnyi 35 bashoboye gusoza 10 ba mbere ni Gery Celia ukomoka mu Bufaransa,Chiladonovia Viktoria ukomoka muri Slovakia,Blasi Paula ukomoka muri Espagne,Ciabocco Eleonora ukomoka mu Butaliyani,Marion Bunel ukomoka mu Bufaransa,Holmgren Isabella ukomoka muri Canada,Ivanchenko Alena ukina ku giti cye,Lore De Schepper ukomoka mu Bubiligi,Appeleton Talia ukomoka muri Australia na Riedmann ukomoka mu Budage
Mu bakinnyi 86 batangiye isiganwa ,abashoboye kurisoza ni 35 bonyine. Muri ubu buryo bwo kuzenguruka iyo umukinnyi uri imbere agusanze mu nzira uhita ivamo kikaba aricyo gituma benshi badasoza isiganwa
Nta munyarwandakazi wasoje iri siganwa muri bane baritangiye, Iragena Charlotte yavuyemo atarazenguruka inshuro n’imwe,Ntakirutimana Martha avamo amaze kuzenguruka inshuro imwe ,Nyirarukundo Claudette avamo amaze kuzenguruka inshuro ebyiri naho Mwamikazi Jazilla we avamo amaze kuzenguruka inshuro eshatu

