Ibi birori byabaye ku wa 13 Nzeri 2025, bibera mu rugo rwa The Ben na Pamella ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali. Ni umuhango wari ugamije kwerekana umwana wabo witwa Icyeza Luna Ora Mugisha mu muryango no mu nshuti, nyuma y’igihe Pamella yari amaze hanze y’igihugu.

Byitabiriwe n’inshuti za hafi, imiryango, abanyamuziki batandukanye n’abandi bazwi mu myidagaduro. Mu rwego rwo gushimira no kwishimira uyu mwana, The Ben yagabiwe inka n’abantu banyuranye barimo Coach Gael, Tom Close, Platini, Kabanda Jado (uyobora Isibo Radio/Tv1), Prophète Joshua n’abandi.

Mu mashusho yagiye hanze ku mugoroba wo ku wa 21 Nzeri 2025, Ishimwe Clement agaragara avuga ati: “The Ben, njyewe inka yanjye imwe ndayiguhaye, ariko nyihaye na Muyoboke.” Aha ni ho yahishuriye ko yanahaye Alex Muyoboke inka mu rwego rwo kumushimira.

Mu buryo bwo gutebya, Platini nawe yabwiye The Ben ati: “Ben, ngiye kumuha ikintu gikomeye, nguhaye ‘Collabo’ (gukorana indirimbo).”

The Ben yashimye byimazeyo abamushyigikiye, agira ati: “Ndashimira buri wese waje ndetse n’abangabiye. Ni ibintu by’agaciro, nk’umuryango turabashimiye cyane. Imana ibahe umugisha bikomeye.”

Umuhanzi Ruti Joel nawe witabiriye ibi birori yavuze ati: “Ndishimye cyane ko wanyakiriye mu rugo rwawe, no kuza kwakira umukobwa wawe mu rwagasabo.”

Uretse aba, ibirori byitabiriwe kandi n’abandi barimo: umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Israel Mbonyi, David Bayingana na Jado Castar bashinze B&B Kigali FM, umuraperi K8 Kavuyo, Shemi, Sherrie Silver washinze Sherrie Silver Foundation, Uncle Austin, Kevin Kade uherutse gusohora indirimbo ‘Nyanja’, Massamba Intore n’abandi banyuranye.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE